Musanze FC yaba igiye gusinyisha rutahizamu mushya

Mu rwego rwo kongera ibitego bafite muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, ikipe y’intara y’Amajyaruguru (Musanze FC) yaba igiye kugura rutahizamu w’umuhanga, uzayifasha kuzamura ibitego bafite ndetse no kwigira imbere mu myanya.

Nk’uko byatangajwe n’umutoza Hussein Barrack wa Musanze FC mu ntangiriro z’iki cyumweru, ngo izina ry’uyu rutahizamu ntirirashyirwa ahagaragara, gusa ngo nta bandi bakinnyi bazagura, ahubwo bazazamura mu ntera, abakinnyi batanu bazava mu kigo cyo guteza imbere impano cy’iyi kipe.

Uyu mutoza w’umunya-Tanzaniya, yavuze ko hari abakinnyi batanu bagiye kuzamura, bakagirwa abakinnyi ba Musanze FC, aho kugirango batange amafaranga menshi, bagura abakinnyi bashya.

Yavuze kandi ko amazina y’aba bakinnyi atazashyirwa ahagaragara mbere y’uko bandikishwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Musanze FC iri ku mwanya wa 06 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere
Iki kigo cyo guteza imbere no gutahura impano mu gutera ruhago cyashinzwe n’iyi kipe, mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 kikaba kitwa Musanze Volcano’s Detection Talent Centre, gishobora kuzahinduka ishuri ryigisha ruhago.

Iki kigo kandi ngo cyakira abantu bari hagati y’imyaka 08 na 17 nk’uko byatangajwe na Emmanuel Rutaremara umuyobozi wa Musanze FC.
Iki kigo ni kimara guhinduka ishuri ngo rizaba rinafite intego yo kujya ritanga abakinnyi bazajya bakinira Musanze FC.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka