Musanze FC ntikirukanye Ruremesha

Tuyishimire Placide, Umuyobozi wa Musanze FC, aravuga ko idafite gahunda yo kwirukana umutoza wayo n’ubwo ikipe igeze mu murongo utukura.

Ngo mu igura ry'abakinnyi hirengagijwe ikibazo cya ba Rutahizamu
Ngo mu igura ry’abakinnyi hirengagijwe ikibazo cya ba Rutahizamu

Ni nyuma yuko Umutoza Ruremesha yari yatezwe imikino itatu atayitsinda yose akirukanwa mu ikipe nta nteguza.

Perezida w’ikipe avuga ko umutoza yakomeje kubabwira ikibazo cyo kubura abataha izamu bashoboye, ngo niyo mpamvu bakomeje kumwihanganira n’ubwo atitwaye neza.

Ati “umutoza nta kibazo, ni mushya, yego ari kwitwara nabi ariko yatubwiye ko hari ikibazo cy’abataka kandi natwe turabibona ikipe irakina neza ariko ntitsinde, niyo mpamvu twaba tumwihanganiye tukareba uko bizagenda nyuma yo kumubonera abakinnyi ashaka”.

Imikino itatu yari yasabwe gutsinda yose, ni uwo Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC 1-2 kuri stade ubworoherane, hakurikiraho umukino wa Bugesera Fc bagwa miswi 2-2, ikipe itsindwa kandi na Kiyovu 2-1 aho mu mikino itatu umutoza yabonye inota rimwe, mu manota icyenda yari yasabwe n’ubuyobozi.

Tuyishimire uyobora Musanze FC yagarutse ku makosa yakozwe mu igura ry’abakinnyi aho hatatekerejwe ku bataha izamu nka bimwe mu ntandaro yo kwitwara nabi kw’ikipe ya Musanze, avuga ko amakosa yose adakwiye gushyirwa ku mutoza ariyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kutamwirukana.

Tuyishime Placide umuyobozi wa Musanze FC
Tuyishime Placide umuyobozi wa Musanze FC

Ati “nka Rayon Sports ni ikipe ikomeye yagombaga kudutsinda, ariko Bugesera n’ubwo twayikuyeho inota rimwe, twagombaga kuyitsinda, nka Kiyovu twagombaga nayo kuyitsinda, ariko iyo dusesenguye natwe nk’uko twari twamuhaye imikino itatu, tugomba kureba n’ikibitera, tukareba ese ikipe twamuhaye irubakitse?, twamara kumenya icyo natwe turi kubura mu ikipe, tukabona gufata icyemezo nk’uko umutoza abitugaragariza”.

Tuyishimire, avuga arizeza abakunzi b’ikipe ya Musanze ivugurura mu bakinnyi aho ngo bagiye kuzana ba Rutahizamu bazafasha ikipe kugaruka mu myanya myiza, abafana bakongera kwishima nk’uko byahoze.

Agira ati “mu mikino yo kwishyura turabikora, uko byagenda kose abataka baraboneka, ntabwo twakoze rekiritema neza, hari umugande twazanye twasanze ajegajega, turi gushakisha ku buryo muri retour turaza mu myanya myiza, kandi ko tubona intsinzi uko bigenda kose”.

Perezida wa Musanze FC ntiyifuje gutangaza ba rutahizamu ikipe yifuza kugura gusa avuga ko batangiye kurambagizwa, aho mu mikino yo kwishyura ngo ikipe izaba ikanganye.

Kugeza ubu, ku rutonde rwa shampiyona, ikipe ya Musanze ikurikirwa n’ikipe imwe y’amagaju, ikaba inganya amanota 12 n’ikipe ya Kirehe na Gicumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka