Muhire Kevin amaze gusinyira Misr Lel Makasa imyaka itatu

Muhire Kevin, umukinnyi wo hagati wari usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusinya mu ikipe ya Misr Lel Makasa yo mu Misiri.

Muhire Kevin mu mwambaro w'ikipe ye nshya
Muhire Kevin mu mwambaro w’ikipe ye nshya

Ni nyuma y’amezi abiri ari mu gihugu cya Misiri aho yabanje gukora igeragezwa muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere, nyuma yo kuritsinda akaba yamaze no gusinya.

Muhire Kevin wari umaze iminsi yaramenyeshejwe ko yatsinze igeragezwa, yari yaratinze gusinya kuko iyi kipe yari itararangiza kwishyura ikipe ya Rayon Sports yari asanzwe afitiye amasezerano.

Ikipe ya Misr Lel Makasa iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, yaguze Muhire Kevin amafaranga asanga Miliyoni 25 Frw.

Muhire Kevin ari kumwe n'abamufashije kubona ikipe
Muhire Kevin ari kumwe n’abamufashije kubona ikipe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yes kura ujya juru mwana wumurayon turakwishimiye

serious yanditse ku itariki ya: 21-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka