Messi yabaye umukinnyi wa mbere ku isi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe

Ubwo FC Barcelone yakinaga na Real Betis kuri icyi cyumweru tariki 09/12/2012, Lionel Messi yatsinze igitego cye cya 86 muri y’uyu mwaka.

Messi watsinze ibitego byose uko ari bibiri Barcelone yatsinze muri uwo mukino, yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umudage Gerd Muller wari waratsinze ibitego 85 mu myaka 40 ishize.

Gerd Muller yari yaranditse ayo mateka mu mwaka wa 1972 ubwo yatsindaga ibitego 85 mu mikino 60, Messi akaba yakuyeho ako gahigo atsinda ibitego 86 mu mikino 66 yakinnye muri uyu mwaka hateranyijwe ibyo yatsindiye ikipe ye ndetse ndetse n’ikipe y’igihugu.

Messi amaze gutsinda igitego.
Messi amaze gutsinda igitego.

Muri uyu mwaka w’imikino Lionel Messi w’imyaka 25, yatsindiye FC Barcelone ibitego 74 ibindi 12 abitsindira igihugu cye cya Argentine.

Gerd Muller bari bahanganye kuri uwo muhigo, we ubwo yari afite imyaka 27 yari yaratsindiye ikipe ya Bayern Munich yakiniraga icyo gihe ibitego 72, ibindi 13 abitsindira igihugu cye cy’Ubudage bw’Uburengerazuba.

Bitewe n’ubuhanga Messi agaragaza mu gutsinda ibitego, birashoboka ko ashobora no kongera ibyo bitego, kuko mbere y’uko umwaka urangira FC Barcelone isigaje gukina imikino itatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndabona messi agumye kwigagaza mtmwanya wakari mugikombe cyisi ariko uwambetu ni ronaldo ni sadiki masisi rubaya murakoze nsuhutsa na HAKIMU wo mubyangabo unsi mwiza.

richard sadiki yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

@heza: Bareba ibitego byatsinzwe ntibareba imikino yakinwe. Ikindi wibuke ko Messi agifite imikino 3 agifite azakina ngo uyu mwaka urangire.

Gakire yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ahubwo jyewe ndumva adashobora kugeza kuwari usanzwe afite umuhigo, kuko amaze gukina imikino 66 mugihe usanganywe umuhigo yatsinze 58goals mumikino 60 gusa.

heza yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka