Mangwende abona Eric Rutanga ari mu bamusimbura neza muri APR FC

Emmanuel Imanishimwe uri hafi kwerekeza i Burayi, asanga Eric Rutanga ukinira Rayon Sports ari mu bakinnyi bamusimbura neza muri APR FC

Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC, mu minsi mike arerekeza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Serbia, aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe kugeza ubu avuga ko ataramenya izina ryayo.

Emmanuel Imanishimwe ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini APR FC
Emmanuel Imanishimwe ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini APR FC

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa nyuma usoza imikino ibanza, yatangaje ko kugeza ubu asigaje kubona ibyangombwa ubundi agahita agenda, akazajyana na Ombolenga Fitina basanzwe bakinana muri APR FC.

"Bimwe mu bisabwa byarabonetse, hasigaye Visas, umutoza wahoze adutoza yabigizemo uruhare gusa bari babanje kubona amashusho yacu, umutoza ahita nawe agira icyo adufasha"

"Sinapfa kuvuga ngo APR ndayirangira uyu mukinnyi, gusa hari benshi baza bagakina ku mwanya wanjye kandi neza, abafaite amahirwe mbona bo ku rwego rwa APR baza bakansimbura ni Eric Rutanga na Muvandimwe JMv wa Police FC"

Asanga Eric Rutanga wahoze muri APR FC ayisubiyemo yamusimbura neza
Asanga Eric Rutanga wahoze muri APR FC ayisubiyemo yamusimbura neza

Emmanuel Imanishimwe uzwi ku izina rya Mangwende, ari gukina umwaka wa gatatu muri APR FC, aho yayigiyemo avuye muri mukeba Rayon Sports, bikaba biteganyijwe ko ashobora guhita ajya muri Serbia akanasinya amasezerano igihe ikipe yaba imushimye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

APR F.C NIYOKIPE FANA MUBWANA BWANGE KUGEZA MUBUKURU MANGWENDE ARUSHA UMUPIRA RUTANGA KURE nanahobahuriye MURAKOZE BIKOREWE IMUSEBEYA KUWA0/22/12/2019

Joyeux yanditse ku itariki ya: 22-12-2019  →  Musubize

Icyo nabwira umuvandimwe Mangwende nuko Rayon iri hejuru ya APR bityo abasimbura be bava mu Intare na a Gicumbi apana Rutanga kuko batanganya umupira
Mangwende ntukiharizeho rwose uri umuswa cyane

Pascal yanditse ku itariki ya: 22-01-2019  →  Musubize

Nonese utekerezako rutanga arusha umupira magwende rutanga afite ibitego bingahe ubwugarizi bwa magwende bwinjijwe bingahe? ubwarutanga bwi njijwe bingahe? ujye uvuga ibyo uzi man ntuki cyine man woe urumuswa jya uceceka ubuse ubona barikurwego rumwe no mwikipe yigihugu aramwicaza none ngogwiki

MUNANIRA NAMAN yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka