Luvumbu yafashije Rayon Sports gutsindira Sunrise FC i Kigali

Mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-0 bya Hertier Nzinga Luvumbu.

Umukongomani Hertier Nziga Luvumbu yishimira igitego
Umukongomani Hertier Nziga Luvumbu yishimira igitego

Ni amakipe yombi yagiye guhura amaze iminsi atitwara neza, dore ko nko kuri Sunrise FC yari imaze imikino 2 yikurikiranya nta ntsinzi mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo mu mikino 3 iheruka ya shampiyona, yatsinzemo umwe inganya umwe itsindwa undi.

Ikipe ya Rayon Sports yari ifite Muhire Kevin uherutse kuyisinyira, avuye muri mu gihugu cya Kuwait.

Rayon Sports nk’ikipe yari mu rugo, ni yo yatangiye ihererekanya neza, gusa ukabona imipira igera imbere y’izamu ari micye.

Rutahizamu w’ikipe ya Sunrise, umugande Yafesi Mubiru yazamukanye umupira wenyine ku munota wa 14, ariko awuhinduye imbere y’izamu rya Simon Tamale, Rwatubyaye Abdul akiza izamu.

Luvumbu yacyuye umupira wakinwe kubera gutsinda ibitego 3 wenyine
Luvumbu yacyuye umupira wakinwe kubera gutsinda ibitego 3 wenyine

Ku munota wa 19 ikipe ya Rayon Sports yabonye koruneri ya mbere yatewe na Hertier Nzanga Luvumbu, ariko Nzayisenga Jean d’Amour umupira awukuraho n’umutwe.

Ku munota wa 24 ikipe ya Rayon sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hertier Nzinga Luvumbu, nyuma ya koruneri yari itewe na Muhire Kevin ariko abugarira ba Sunrise bagakiza izamu, maze umupira ugahura na Luvumbu ahagaze neza agahita awohereza mu rushundura.

Ku munota wa 44 Rayon Sports yatsinze igitego cya 2 nacyo cyatsinzwe na Hertier Nzinga Luvumbu kuri penaliti, nyuma yo gukorera ikosa kuri Musa Essenu mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi wa 4 yashyizeho iminota 4 y’inyongera, yarangiye ikipe ya Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2 ku busa.

Muhire Kevin ahanganye na ONYEABOR Fanklin
Muhire Kevin ahanganye na ONYEABOR Fanklin

Igice cya 2 cyatangiranye impinduka cyane ku ikipe ya Sunrise FC, aho Muhire Hassan yafashe icyemezo maze akuramo Uwambazimana Leo ‘Kawunga’, Niyibizi Vedaste ndetse na Byukusenge Jean Michel maze bongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane Sunrise FC, wabonaga ko yagowe no guhuza umukino.

Ku munota wa 56 Rayon Sports yakoze impinduka maze bakuramo Mvuyekure Emmanuel, asimburwa na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 80 ikipe ya Sunrise FC yahushije igitego kuri Brian Ssali wahinduye umupira ukomeye mu izamu, ariko Simon Tamale arasimbuka awukoraho, awigiza hirya.

Musa Majaliwa na Niyibizi Vedaste wa Sunrise FC
Musa Majaliwa na Niyibizi Vedaste wa Sunrise FC

Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Muhire Kevin asimburwa na Charles Bbaale.

Iminota 90 y’umukino yarangiye maze umusifuzi wa kane, Ngabonziza Jean Paul, yerekana iminota itanu y’inyongera.

Habura umunota umwe gusa ngo umukino urangire, Rayon Sports yatsinze igitego cya 3 cyatsinzwe na Luvumbu nanone, gusa kibanza gushidikanywaho.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 3-0 bya Hertier Nzinga Luvumbu, bituma Rayon Sports igira amanota 12 ku rutonde rwa Shampiyona igeze ku munsi wa munani, ariko zombi zikaba zigifite ibirarane .

Sunrise FC izakira APR FC ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, ikaba ubu igumanye amanota atandatu.

Rayon Sports izasubira mu kibuga na yo kuri uwo munsi icakirana na Police FC mu mukino w’ikirarane.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, Muhazi United inganya na Musanze FC igitego 1-1, naho Marines FC itsindwa na Gasogi United igitego 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho nshuti mudahwema kutuhezaho amakuru meza noex uwashaka kufasha rayon byagenda gute muri ducye umuntu afite

Twizeyimana yanditse ku itariki ya: 23-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka