Lionel Messi yegukanye #Ballondor ku nshuro ya munani

Umunya-Argentine Lionel Messi ni we wegukanye umupira wa zahabu ugenerwa umukinnyi witwaye neza ku isi mu mwaka w’imikino

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere i Paris mu Bufaransa, habereye ibirori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2022/2024, bizwi nka Ballon d’Or.

Mu bagabo, umunya-Argentine Lionel Messi ni we wegukanye iki gihembo nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi cyabereye muri Qatar, aho yanatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Umunya-Norvege Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yaje ku mwanya wa kabiri nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu n’ikipe ye birimo UEFA Champions League.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Jude Bellingham yegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto, umunyezamu Emiliano Martinez wa Argentine ahembwa nk’umunyezamu mwiza, mu gihe Erling Haaland yahembwe nka rutahizamu w’umwaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka