Kwinjira ku mukino Amagaju azakiramo Rayon Sports byakubwe kane

Mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe aho Amagaju azakira Rayon Sports, itike ya make yagizwe ibihumbi bibiri.

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Nyagisenyi iri mu karere ka Nyamagabe, hateganyijwe umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, aho Amagaju ari ku mwanya wa nyuma zaba yakiriye Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri.

Umukino wa Rayon Sports ni umwe mu mikino ihuruza abantu benshi kuri Stade Nyagisenyi
Umukino wa Rayon Sports ni umwe mu mikino ihuruza abantu benshi kuri Stade Nyagisenyi

Mu mikino ikipe y’Amagaju imaze iminsi yakirira i Nyamagabe, yishyuazaga amafaranga 1000 ahatwikriye, ndetse na 500 Frws ahasigaye hose, ubu ku mukino wo ku wa Gatandatu ahasigaye hose hakazishyurwa amafaranga ibihumbi bibiri, mu cyubahiro 5000 Frws, naho impande z’ahatwikiriye hakaba 3000 Frws.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frws, 3000 Frws na 2000 Frws
Kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frws, 3000 Frws na 2000 Frws

Imikino y’umunsi wa 27 wa Shampiyona

Ku wa kane tariki 09/05/2019

Gicumbi vs APR

Ku wa Gatanu tariki 10/05/19

AS Kigali vs Muhanga
Kirehe vs Mukura
Marines vs Etincelles

Ku wa Gatandatu Tariki 11/05/19

Kiyovu Sports vs Espoir
Musanze vs Sunrise
Bugesera vs Police
Amagaju vs Rayon Sports

Amagaju akunze kwihagararaho ku kibuga cyayo i Nyagisenyi
Amagaju akunze kwihagararaho ku kibuga cyayo i Nyagisenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndabona rayon iranganya

turatsinze yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

AMAGAJU 0_3 RAYOY SPORT

NDAGIJE RARO yanditse ku itariki ya: 10-05-2019  →  Musubize

uyu Umunyamakuru yibeshye ntabwo Rayon Sport Ali iyambere,ikindi ntabwo Bali bwivaneyo

Sembagare John yanditse ku itariki ya: 10-05-2019  →  Musubize

Nibashaka babikube karondwi

Maniraguha domitien yanditse ku itariki ya: 10-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka