Kunganya na Uganda byatumye u Rwanda ruzamuka imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi kwa Gashyantare 2013, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Uganda mu mukino wa gicuti uheruka kubera i Kigali mu ntangiro z’uku kwezi.

Kunganya na Uganda, igihugu cya mbere muri aka karere, byatumye u Rwanda ruva ku mwanya wa 137 rugera ku mwanya wa 130 ku isi, u Rwanda ruva kandi ku mwanya wa 40 rujya ku mwanya wa 39 muri Afurika.

Nyuma yo kunganya n’u Rwanda, Uganda yamanutseho imyanya itatu, iva ku mwanya wa 81 ijya ku mwanya wa 84 ku isi, ariko iracyakomeje kuza ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu karere, Uganda ikurikiwe na Sudani yamanutseho imyanya ine, ikaba iri ku mwanya wa 104, igakurikirwa na Ethiopia iheruka kwitabira igikombe cya Afurika, ikaba iri ku mwanya wa 114.

U Burundi buri ku mwanya wa 115, Kenya ku mwanya wa 126 naho Tanzania ikaza ku mwanya wa 127, bivuze ko n’ubwo u Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi, ruracyari urwa nyuma muri aka karere.

Nigeria iheruka kwegukana igikombe cya Afurika yahise izamukaho imyanya 22 iva ku mwanya wa 52 igera ku mwanya wa 30 ku isi, naho Burkina Faso yatsinzwe ku mukino wa nyuma iva ku mwanya wa 55 igera ku mwanya wa 37 ku isi.

Nubwo yasezerewe muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika, Cote d’Ivoire iracyari ku mwanya wa mbere muri Afurika, ikaba ku mwanya wa 12 ku isi. Ghana iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, igakurikirwa na Mali, Nigeria, Algeria, Tunisia, Zambia, Central African Republic, Burkina Faso, Afurika y’Epfo.

Ku rwego rw’isi, Espagne iracyari ku mwanya wa mbere, ikurikiwe n’Ubudage, Argentine, Ubwongereza, Ubutaliyani, Colombia, Portugal, Ubuholandi, Croatia n’Uburusiya.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka