Kuba Sunrise itsinda kenshi ari uko mpari si uko nyirogera - Mayor Gasana Richard

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba inshuro yitabiriye imikino yakiriwe na Sunrise itsinda bitavuze ko ari we uyirogera ahubwo biterwa n’uko abakinnyi baba biteguye neza.

Uyu mwaka w’imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda watangiye amakipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba, Uturere tubiri dusabwa kwita ku ikipe imwe uretse Akarere ka Bugesera kagumye kwita ku ikipe yako konyine.

Ikipe ya Etoile de l’Est, yari iy’Akarere ka Ngoma, ariko ubu Akarere ka Kirehe na ko gafite ingengo y’imari gatanga muri iyi kipe kugira ngo irusheho gukomera.

Ni nako byagenze ku ikipe yitwaga Rwamagana FC, ubu irebererwa n’Akarere ka Rwamagana na Kayonza ndetse yo yahise ihindura n’izina yitwa Muhazi United kugira ngo abaturage b’Uturere twombi bayiyumvemo.

Ikipe ya Sunrise yari isanzwe ifashwa n’Akarere ka Nyagatare gusa, hiyongereyo n’Akarere ka Gatsibo ndetse Umuyobozi wako, Gasana Richard, asa n’uwanyuzwe kuko akunze kugaragara kuri Stade Nyagatare benshi bita Gologota mu gihe iyi kipe yakiriye imikino yayo.

Gasana Richard wambaye ingofero, ni umwe mu bafana ba Sunrise
Gasana Richard wambaye ingofero, ni umwe mu bafana ba Sunrise

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Meya Gasana yavuze ko ubu bufatanye n’ubwo butaratanga umusaruro ushimishije ariko hari icyizere ko ikipe izakomera kurushaho.

Avuga ko habayeho ibibazo mu ntangiriro za Shampiyona kubera ibibazo by’imitoreze, ariko aho bahinduriye ibintu bikaba byaratangiye kugenda neza.

Avuga ko intego bafite ari ukubaka ikipe itsinda, bashaka abakinnyi bashoboye ndetse n’abatoza, abakinnyi bagahabwa ibyo bagombwa byose kandi ku gihe kuko ari yo marozi meza mu mupira.

Ati “Hari ugutegura neza ikipe yacu ikajya mu mwiherero, ikarya igahaga, agahimbazamusyi twabemereye ku mukino batsinze tukakabaha. Uko ni ko kurogera ikipe kuba gukomeye. Biriya byo kuvuga ngo feuille, kujya mu kibuga ukameneramo amagi biriya ni umwanda.”

Avuga ko amarozi aramutse akora mu mupira w’amaguru hari amakipe yahora yitwara neza haba mu Gihugu cyangwa hanze yacyo ku mugabane wa Afurika kubera ibyo ako gace kaba kazwiho ku myemerere y’amarozi.

Yagize ati “Iyaba amarozi yakoraga amakipe yo muri Afurika abyemera yakabaye ajya mu gikombe cy’Isi, ayo muri Afurika y’Uburengerazuba ngira ngo mujya mubyumva, amenshi yavuyemo muri AFCON rugikubita.”

Gasana avuga ko uburozi bwa mbere ku ikipe ari imbaraga abayobozi bashyiramo, gushyira hamwe, guha abakinnyi ibyo bemerewe kandi ku gihe, kuba barya neza, umutoza kuba yarabyigiye hatabayeho amarangamutima k’uhabwa akazi.

Naho kuba inshuro nyinshi yitabiriye imikino ya Sunrise itsinda ngo si uko ari we uyirogera ahubwo ngo ni abakinnyi baba bahawe ibyo bagombwa kugira ngo bakine bishimye bagamije gushimisha abakunzi b’ikipe.

Agira ati “Nkunze kubwira Meya wa Nyagatare ko iyo nagiye kureba umupira itsinda kandi bikunze kuba rwose ariko mutaza kuvuga ngo ni jyewe uyikorera magic (uburozi), ariko nanjye nkunda intsinzi, turayikunda, ni icyemezo twafashe kugira ngo duhuze imbaraga twubake amakipe akomeye nubwo bitaratanga umusaruro ushimishije ariko ingamba dufite ni ugukomeza ubufatanye.”

Mu kubaka Sunrise ngo bafite gahunda yo kubaka ingimbi z’iyi kipe kugira ngo hajye haboneka abakinnyi basimbura abahari bitabaye ngombwa ko buri gihe bajya gushakira hanze y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka