Kiyovu Sports yatandukanye n’uwari umutoza wayo

Uwari umutoza wa Kiyovu Sports Petros Koukouras yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyitoza iminsi 10 gusa ya shampiyona

Tariki 12-06-2023 ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gushyiraho Petros Koukouras nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, akaba yari asimbuye Alain-André Landeut wari wayitoje mu mwaka ushize w’imikino.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nib wo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mutoza yamaze gutandukana na Kiyovu Sports. Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko impande zombie zamaze kumvikana ku gusesa amasezerano y’uyu mutoza.

Petros Koukouras ntakiri umutoza wa Kiyovu Sports
Petros Koukouras ntakiri umutoza wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports kugira ngo itandukane n’uyu mutoza bumvikanye ko imwishyura umushahara w’amezi abiri ugera hafi kuri Miliyoni esheshatu, ikanamwishyura ibindi bikubiye mu masezerano birimo imodoka imugeza kukazi ndetse n’inzu yo kubamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka