Karekezi yerekeje muri Tuniziya

Kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012 nibwo Kapiteni w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Olivier Karekezi, yahagurutse i Kigali yerekeza muri Tuniziya aho agiye gukinira ikipe ye nshya Club Atletique de Bizertin iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Karekezi yatsinze igeregezwa yari amaze iminsi akora muri iyo kipe, gusa yatinze kujya gutangira gukinira iyo kipe kubera ko shampiyona yari yararangiye.

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura gukinira iyo kipe yo mu rwego rwo hejuru no kugumana ingufu, karekezi yakomeje gukorera imyitozo muri APR FC yahoze akinira ndetse rimwe na rimwe akanayikorera mu ikipe y’igihugu (Amavubi).

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, ari nawe wamushakiye iyo kipe yatubwiye ko Karekezi agiye muri Tuniziya ameze neza kandi ko yizeye ko atazamutenguha.

Umutoza Micho yagize ati “Nibyo kuko nyuma y’igihe kinini ategereje, Karekezi arerekeza muri Tuniziya aho agiye gukinira Club Athletique Bizertin yasinyanye nayo imyaka ibiri n’igice. Ni ikipe ikomeye kandi ikina muri shampiyona ikomeye, ari yo mpamvu namugiriye inama yo gukomeza gukora imyitozo kugira ngo atazagerayo bakamwirukana.

Imyitozo amaze iminsi akora, igaragaza ko agiye ari ku rwego rwiza, nkaba ntashidikanye ko azajya abona umwanya wo kubanza mu kibiga ndetse akazanakinisha mu mikino mpuzamahanga”.

Ikipe ya Club Athletique de Bizertin (CA Bizertin) bakunze kwitwa ‘The Northern Sharks’ ifite ibikombe bine bya shampiyona ya Tuniziya, ikaba muri shampiyona iheruka yaregukanye umwanya wa kabiri nyuma ya Esperance Sportive de Tunis.

Umwanya wa kabiri CA Bizertin yabonye, wayihesheje itike yo kuzakina imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Karekezi yatubwiye ko nagera muri Tuniziya azakora cyane kugira ngo ajye abona umwanya uhoraho mu kibuga (titulaire) bizanamuheshe gukina imikino ya ‘Champions League’ kuko ngo yumva abyifuza cyane.

Karekezi agiye muri Tuniziya avuye mu ikipe ya APR FC ari nayo yari yaravuyemo ubwo yerekezaga ku mugabane w’Uburayi muri 2005. Mbere yo kugaruka muri APR FC muri 2011, Karekezi yakinnye i Burayi muri Helsingborgs yo muri Suede, akinira kandi Hamarkameratene bakunze kwita Ham Kam ndetse na Östers IF zombi zo muri Norvege.

Muri Tuniziya Karekezi asanzeyo Meddie Kagere bakinana mu ikipe y’igihugu, akaba we akina mu ikipe ya Esperance Sportive de Zarzis amazemo amezi akabakaba atatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka