Joslin Bipfubusa yagizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje Umurundi Bipfubusa Joslin nk’umutoza wayo mushya asimbuye Petros Koukouras.

Ibi iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga zayo nkoranyambaga nyuma y’uko n’ubundi ku wa 21 Ugushyingo 2023 yari yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane n’Umugereki wayitozaga Petros Koukouras.

Joslin Bipfubusa wagizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sports
Joslin Bipfubusa wagizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sports

Uyu mutoza w’imyaka 39 y’amavuko yasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza ikipe ya Kiyovu Sports, aje kuyifasha nyuma y’imikino icumi imaze gukina muri shampiyona ya 2023-2024.

Bipfubusa Joslin yatozaga ikipe ya Bumamuru FC yo mu Burundi akaba yaranahembwe nk’umutoza mwiza w’umwaka w’imikino 2022-2023, aho yari amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona muri icyo gihugu afite amanota 68.

Ntabwo ari ubwa mbere Joslin Bipfubusa aje gutoza mu Rwanda.......

Tariki 23 Kamena 2022, Ikipe ya Espoir FC yatangaje ko yamaze kumvikana na Bipfubusa Joslin yewe anasinya amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kuyitoza ahereye mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Tariki 23 Kamena 2022, Ikipe ya Espoir FC yari yamutangaje nk'umutoza wayo
Tariki 23 Kamena 2022, Ikipe ya Espoir FC yari yamutangaje nk’umutoza wayo

Kuyitoza ariko ntabwo byabaye kuko nyuma y’iminsi mike uyu mugabo yahise yerekeza mu ikipe ya Police yo muri Tanzania atayitoje umukino n’umwe.

Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona aho ifite amanota 15 mu mikino 10 imaze gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka