Jackson Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC

Umugande wanakiniye amakipe y’igihugu ya Uganda mu mupira w’amaguru, Jackson Mayanja, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC.

Jackson Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC
Jackson Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC

Ibi bije nyuma yaho tariki ya 23 Ukwakira 2023, ikipe ya Sunrise yatandukanye n’uwari umutoza mukuru, Muhire Hassan, nyuma y’umunsi wa 8 wa shampiyona, ubwo yari amaze gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports ibitego 3 ku busa.

Uyu mugabo si mushya mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuko yahaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, ubwo yari yungirije mwene wabo Mike Mutebi mu ikipe ya As Kigali, ariko bakaza kwirukanwa aho mu mikino 13 ya shampiyona batoje batsinzemo imikino 3 batsinda 3 bakanganya 7, ibyo AS Kigali itihanganiye maze ihitamo kubirukana, iha akazi umutoza w’Umunyarwanda ukirimo no kuyitoza kugeza magingo aya, Casa Mbungu André.

Jackson Mayanja w’imyaka 54, yari amaze iminsi nta kazi afite nyuma yo gutandukana n’ikipe ya KCCA yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda.

Mayanja kandi mu ntagiriro z’uyu mwaka nibwo yaramukijwe ikipe y’igihugu ya Uganda y’abato batarengeje imyaka 20, yanitabiriye igikombe cy’Afurika cyabereye mu mu gihugu cya Misiri.

Amakuru ava mu Karere ka Nyagatare avuga ko Jackson Mayanja yari amaze iminsi muri aka karere, ndetse ko no kumukino iyi kipe yatsinzwemo na Muhazi FC, uyu mutoza yawukurikiye.

Mayanja asanze ikipe ya Sunrise FC ku mwanya wa nyuma n’amanota 6 mu mikino 9 imaze gukina, aho afite akazi gakomeye ko kuyirokora ngo hato itisanga yongeye ku manuka nk’uko byayibayeho mu myaka 2 ishize.

Jackson azakurikizaho umukino afitanye na AS Kigali yamwirukanye, umukino uteganyijwe tariki ya 5 Ugushyingo 2023, mbere yuko akina umukino w’ikirarane ikipe ye ifitanye na APR FC mu Karere ka Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka