Ku munsi wa kabiri w’irushanwa rihuza amashuri yo muri Afurika ribera i Abidjan muri Cote d’Ivoire, Isonga ihagarariye u Rwanda itsinze umukino wa kabiri, aho itsinze ibitego 2-1 WAFA (West African Football Academy) yo muri Ghana.
Igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye ari ibitego amakipe yombi anganya 0-0, ariko igice cya kabiri Isonga iza gutsinda ibitego 2-1, ikaba yabitsindiwe na Ishimwe Christian ndetse na Byiringiro Lague.
Isonga FA iri mu itsinda rya B hamwe na Ivoire FC yo muri Cote d’Ivoire, WAFA yo muri Ghana na FC Kokombo iraza gusubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu aho iza gukina n’ikipe ya Racing Club d’Abidjan
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|