Isonga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Etincelles

Nyuma yo gutsindwa na Etincelles igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25, Isonga FC yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko mu mukino umwe usigaye izakina na AS Muhaga n’iyo yawutsinda ntacyo byayimarira.

Isonga FC yari yaregukanye umwanya wa gatandatu muri shampiyona iheruka, yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka, ikaba yaragiye isimburana na Etincelles FC ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma.

Isonga FC yatangiye shampiyona yitwara nabi, bigeze mu gice cya kabiri cyayo (phase retour), ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na Gregoire Muramira bufata icyemezo cyo gusezerera Mashami Vincent wari umutoza mukuru wayo n’abo bafatanyaga bose.

Bamwe mu bakinnyi b'Isonga igiye kumanukana mu cyiciro cya kabiri.
Bamwe mu bakinnyi b’Isonga igiye kumanukana mu cyiciro cya kabiri.

Abatoza bashya bari bayobowe na Yves Rwasamanzi, nta mpinduka na ntoya bazanye muri iyo kipe, kuko yakomeje gutsindwa umusubizo kugeza ubwo yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko izamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo ariko iyo kipe igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yitwaye nabi muri uyu mwaka, umuyobozi wayo Muramira Gregoire we avuga ko intego yabo atari amanota cyane, ahubwo byari ukwiga umupira no kurera abana bazakina umupira ku rwego rwo hejuru mu minsi izaza.

Umutoza wayo Yves Rwasamanze we ariko avuga ko atari afite ikipe nziza igeraranyije n’iyari ihari umwaka ushize, kuko ngo abo afite batateguwe neza nk’uko abandi bari barateguwe ndetse ngo banashyizwe hamwe vuba vuba batabanje kwitondera kubatoranya mu mashuri y’imikino hirya no hino mu Rwanda.

Benshi mu bakinnyi bakinaga muri iyi kipe umwaka ushize, bigiriye mu yandi makipe.
Benshi mu bakinnyi bakinaga muri iyi kipe umwaka ushize, bigiriye mu yandi makipe.

Benshi mu bakinnyi b’imena bakinaga mu Isonga FC umwaka ushize, mu ntangiro z’iyi shampiyona bayivuyemo bajya mu makipe makuru akomeye cyane cyane APR FC.

Mu mikino 25 Isonga FC yakinnye kugeza ubu muri shampiyona y’uyu mwaka, yavanyemo amanota 15, bivuze ko ugereranyije yatsinze imikino itanu gusa muri 25.

Nubwo ariko Isonga yatsinzwe na Etincelles igahita imanuka mu cyiciro cya kabiri, Etincelles nayo ifite ibyago byinshi byo kuyisanga yo, kuko iri ku mwanya wa 13 ubanziriza uwa nyuma, kandi irarushwa amanota atatu na Marine FC iri ku mwanya wa 12, mu gihe hasigaye umukino umwe gusa wa shampiyona.

Ibijyanye n’ejo hazaza ha Marine FC na Etincelles bizamenyekana neza tariki 25/05/2013, ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma wa shampiyona. Marine FC izakina na La Jeunesse kuri Stade Umuganda i Rubavu, naho Etincelles FC ikine na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Yves Rwasamanzi, umutoza w'Isonga FC.
Yves Rwasamanzi, umutoza w’Isonga FC.

Isonga FC nayo izakina umukino wayo wa nyuma mu cyiciro cya mbere na mbere y’uko yerekeza mu cyiciro cya kabiri.

Isonga FC ni ikipe yashinzwe mu mpera z’umwaka wa 2011, ubwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye na Minisiteri y’imikino bafataga icyemezo cyo gushyira hamwe mu ikipe imwe abakinnyi bose bari bavuye mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique, kugirango bakomeza gutera imbere.

Isonga FC imanutse mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’imyaka ibiri gusa, kuko yari yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2011/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka