Imena FC yatsinzwe na Ferose y’i Burundi

Ikipe Imena FC y’abasheshe akanguhe mu karere ka Ruhango, yahuye na ngenzi yayo yo mu Burundi le Ferose nayo y’abasheshe akanguhe tariki 15/12/12 mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu mukino washimishije abawurebye warangiye ikipe Le Ferose itsinzi ibitego 3 kuri 2 bya Imena FC yo mu Rwanda.

Ikipe Imena FC ivuga ko yatsinzwe kubera ikibuga kibi cya Ecole Moyenne mu mujyi wa Bujumbura cyari cyuzuyemo ibizenga by’amazi.

Ikipe Imena FC y'abasheshe akanguhe mu karere ka Ruhango.
Ikipe Imena FC y’abasheshe akanguhe mu karere ka Ruhango.

Imena FC imaze imyaka 18 ishinzwe ikaba ifite umu kapiteni witwa Habiyaremye Frodoire, akaba atari inshuro ya mbere ihura na Le Ferose yo mu Burundi mu mukino wa gishuti.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka