Ikarita y’ubururu mu mupira w’amaguru ntivugwaho rumwe

Nyuma y’uko tariki 8 Gashyantare 2024 hatangajwe amakuru y’uko hari guteganywa gutangiza ikarita y’ubururu yajya itangwa mu mupira w’amaguru, itangazwa ryayo ryari riteganyijwe ryasubitswe.

Iyi nkuru imenyekana bwa mbere yanditswe n’ikinyamakuru The Telegraph ivuga ko urwego rushinzwe gushyiraho amategeko y’umupira w’amaguru ku Isi (IFAB) rufite gahunda yo gutangaza itangizwa ry’igeragezwa ry’ikarita y’ubururu izajya ihabwa umukinnyi cyangwa abatoza mu mukino, ariko iyo nkuru yakirwa mu buryo butandukanye abenshi bavuga ko bije kwangiza ubwiza bw’uyu mukino ukundwa na benshi ku Isi.

Itangazwa ry’igeragezwa ry’iyi karita izajya ihabwa umukinnyi akamara iminota 10 ari hanze y’ikibuga ariko nyuma akagaruka, IFAB yagombaga kurikora ku wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024, ariko ryasubitswe kugeza mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2024. Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko iki gikorwa cyasubitswe kugira ngo hongerwe igihe cyo kubiganiraho.

Nubwo iri tangazwa ryasubitswe ariko, ntabwo bivuze ko uyu mushinga uhagaze kuko ibyawo bizaganirirwa no mu nama y’inteko rusange ya IFAB iteganyijwe tariki 02 Werurwe 2024 izabera ahitwa Loch Lomon muri Scotland. Ubwo hasohokaga iyi nkuru, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi(FIFA) yavuze ko ibyavugwaga ko iri geragezwa rizakorerwa no mu byiciro byo hejuru atari byo ahubwo ivuga ko no mu gihe ryazemezwa, ryazakorerwa mu byiciro byo hasi.

Ibyo wamenya ku ikarita y’ubururu muri ruhago

Iyi karita mu gihe yakoreshwa, bizaba ngo ari mu rwego rwo gukomeza kuzamura imyitwarire myiza y’abakinnyi ndetse n’abatoza mu kibuga. Ubu buryo bwo guhana amwe mu makosa atandukanye aba mu kibuga buri no mu rwego rwo kurengera abasifuzi ibyo babwirwa cyangwa bakorerwa n’abakinnyi cyangwa abatoza mu gihe cy’umukino, ubwo bamwe babaga binubira ibyemezo bimwe na bimwe bifatwa. Uretse ibi kandi, izajya ihabwa umukinnyi mu gihe abangamiye mugenzi we wari uri gusatira izamu ariko ikosa akoze rikaba ritahanishwa ikarita y’umutuku.

Mu mupira w’amaguru hari hasanzwe hakoreshwa amakarita y’umuhondo ndetse n’umutuku yari amaze imyaka 54 ari yo akoreshwa yonyine kuva mu gikombe cy’Isi cyo mu 1970. Umukinnyi uhawe ikarita y’umuhondo uyu munsi akomeza gukina ariko yabona iya kabiri akava mu mikibuga kuko zibyara umutuku mu gihe uhawe umutuku we ahita ava mu kibuga. Iyi karita y’ubururu mu gihe izaba itangiye gukoreshwa mu mikino, umukinnyi azajya ayihabwa ajye hanze y’ikibuga mu gihe kingana n’iminota 10 adakina ariko agaruke mu kibuga.

Amakarita abiri y’ubururu azajya abyara umutuku

Mu gihe umukinnyi azajya abona amakarita abiri y’ubururu, bizajya bihwana n’ikarita y’umutuku nk’uko bisanzwe bigenda abonye amakarita abiri y’umuhondo yewe ajye anahagarikwa umukino ukurikira. Ibi kandi biniyongeraho ko mu gihe ubonye ikarita y’umuhondo n’ubururu nabwo zizajya zivamo ikarita itukura.

Umwe mu bagize IFAB Lukas Brud yavuze ko bari gukora ibi ngibi kuko babonye ko ikibazo cy’imyitwarire y’abakinnyi gikomeye cyane ndetse ko uretse iyi karita y’ubururu iri gutekerezwa bari no kwiga ku itegeko ry’uko kapiteni w’ikipe wenyine ari we wakwemererwa kujya kugira icyo abaza umusifuzi mu kibuga.

Yakiriwe nabi

Inkuru yo gushyirwaho kw’ikarita y’ubururu yakiriwe mu buryo butandukanye ariko cyane cyane benshi batemeranya na yo kuko bavuga ko ruhago izaba itakiri ruhago ukundi. Umwe mu banenze iki cyemezo ni Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Mugabane w’i Burayi, Aleksander Čeferin. Yavuze ko uwo utaba ari umupira w’amaguru.

Yagize ati “Ntabwo ari umupira w’amaguru.”

Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, avuga ko kuzana ikarita y'ubururu byatuma ruhago iba itakiri ruhago
Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, avuga ko kuzana ikarita y’ubururu byatuma ruhago iba itakiri ruhago

Abafana batandukanye banyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye na bo bavuze ko umupira w’amaguru waba urangiye ndetse ko uburyohe bw’uyu mukino bita mwiza bwaba buri kugenda bukendera buhoro buhoro.

Igeragezwa ry’iyi karita y’ubururu muri ruhago ntabwo ari rishya kuko hashize imyaka itanu rikorerwa mu byiciro byo hasi cyane kuva mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ndetse ngo byanagenze neza ubwo abakinnyi berekwaga iyi karita igihe habayeho kutubaha umusifuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka