I Kigali harimo kubera amahugurwa y’abarimu b’abasifuzi ba ruhago baturutse mu bigihu 10 bya Afurika

Kuva ku cyumweru tariki 13/10/2013, i Kigali harimo kubera amahugurwa y’abarimu 30 b’abasifuzi (Instructeurs d’Arbitres de Football), baturutse mu bihugu 10 bya Afurika bikoresha ururim rw’Igifaransa.

Ayo mahugurwa aba buri mwaka aba mu byiciro bibiri, kimwe kigahuza abaturuka mu bihugu bikoresha Igifaransa, ikindi cyiciro kigahuza abaturuka bi buguhu bikoresha Icyongereza.

Abitabiriye amahugurwa y'abarimi b'abasifuzi.
Abitabiriye amahugurwa y’abarimi b’abasifuzi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Celestin Ntagungira ‘Abega’, nawe wahoze ari umusufuzi mpuzamahanga avuga ko amaguhurwa nk’aya afasha abasifuzi kumenya amategeko mashya no kuyashyira mu bikorwa mu buryo bumwe ku isi hose.

“Buri gihe amategeko agenga umupira w’amaguru aravugururwa. Usanga rero bahabwa ayo mabwiriza ndetse n’ibyangombwa bakoresha mu kwigisha abasifuz bo mu bihugu byabo, kandi ibi bituma umupira urushaho gutera imbere”.

Kimwe mu byo bazigishwa harimo no kurwanya ruswa irimo kumunga umupira w'amaguru muri iki gihe.
Kimwe mu byo bazigishwa harimo no kurwanya ruswa irimo kumunga umupira w’amaguru muri iki gihe.

Ayo mahugurwa azamara icyumweru, arimo gutangwa n’impuguke z’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ziyobowe na Fernando Tressaco ukuriye ishami ry’abasifuzi muri FIFA, akaba avuga ko no mu byo bazigisha abarimu b’abasifuzi harimo kurwanya ruswa irimo kumunga umupira w’amaguru muri iki gihe.

Trassaco avuga ko kugirango FIFA yemeze ko umusufuzi runaka azajya asifura imikino mpuzamahanga azajya agomba kubanza gusinya imihigo y’uko azitwara neza mu kazi ke, akarangwa n’Ubunyangamugago ntarye rushwa n’ibindi biyishamikiyeho.

Fernando Tressaco, ukuriye ishami ry'abasifuzi muri FIFA, ni umwe mu barimo kubahugura.
Fernando Tressaco, ukuriye ishami ry’abasifuzi muri FIFA, ni umwe mu barimo kubahugura.

Aya mahugurwa abereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’umwaka ushize yitabiriwe n’abarimu b’abasifuzi bo mu Rwanda, Burundi, Cameroun, Centrafrica, Congo Brazzaville, Congo Kinshasa, Gabon, Guinée Equatoriale, Niger, na Tchad.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka