Hatangajwe abasifuzi bazayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports

Ishami rishinzwe abasifuzi muri FERWAFA ryamaze gushyiraho abasifuzi bazayobora umukino utegerejwe na benshi uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuriiki Cyumweru

Kuri iki Cyumweru tariki 29/10/2023, kuri Kigali Pele Stadium hateganyijwe umukino uba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na bamwe mu bihugu byo hanze, kuko uhuza amakipe akunda guhanganira ibikombe bitandukanye.

Umukino wo kuri iki Cyumweru wamaze guhabwa abasifuzi bazawuyobora bazaba bayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Twagirumukiza Abdoulkharim, usanzwe ari umwe mu bajya batoranywa gusifura imikino ikomeye mu Rwanda.

Umusifuzi Twagirumukiza Abdoulkharim yaherukaga gusifura uyu mukino tariki 16/06/2021 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera urangira APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Abasifuzi b’uyu mukino

Umusifuzi wo hagati: Twagirumukiza Abdoulkharim

Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande: Ishimwe Didier
Umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande: Mugabo Eric
Umusifuzi wa kane: Rulisa Patience
Komiseri: Bushayija Paul

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nkunda A.P.RFc cyaane gutsinda imbecyanee

ALICE yanditse ku itariki ya: 28-11-2023  →  Musubize

APR FC tukurinyuma gutsinda niyo ntego kandi nigikombe nicyacu

Emmy Niyonzima yanditse ku itariki ya: 28-10-2023  →  Musubize

kbx apr3 rayon0

Devu yanditse ku itariki ya: 27-10-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza njyewe ndi umukunzi wa Rayon sport mukibuga hagati iyo bashyiramo Samuel UWIKUNDA

HABYARIMANA Edouard yanditse ku itariki ya: 26-10-2023  →  Musubize

Aprfc turayikunda cyane knd ndabizi neza izatsinda 2 thankx kutugeza amakuru meza kigali today ni ya mbere

TRICK yanditse ku itariki ya: 26-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka