Haruna na Mbuyu nta kibazo bazakina umukino wa Mali

Umuganga w’ikipe y’igihugu, Moussa Hakizimana, aratangaza ko Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bavunikiye mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Libya batanga icyizere 100% ko bazakina umukino wa Mali tariki 24/03/2013.

Haruna Niyonzima, wari wabanje mu kibuga muri uwo mukino, yagonganye n’umukinnyi wa Libya maze agira ububabare ku gice cy’itako ariko ngo bakomeje kumukirikirana ku buryo ku cyumweru azaba ameze neza agakina.

Ikibazo cy’imvune kandi cyagizwe na Mbuyu Twite ubwo umukinnyi wa Libya yamukandagirana akanamuryamira mu gice cy’ivi; kandi yari asanzwe ahafite ikibazo cy’imvune yakiniragaho.

Bitewe no kwanga ko imvune yakwiyongera, muganga w’ikipe y’igihugu yahise asaba ko asimburwa, maze Usengimana Fasustin ajya mu mwanya we.

Bamwe mu bakinnyi babanje mu kibuga u Rwanda rukina na Libya.
Bamwe mu bakinnyi babanje mu kibuga u Rwanda rukina na Libya.

Mu kiganiro twagiranye n’abo bakinnyi bombi, nabo badutangarije ko ari nta kibazo bafite bumva bagenda bamera neza ku buryo nta kabuza ku cyumweru bazakina umukino wa Mali.

Uretse Haruna na Mbuyu, abandi bakinnyi bose bahamagawe bameze neza, ndetse bakomeje imyitozo uko bisanzwe kuri Stade Amahoro i Remera bakaba bacumbikiwe kuri Sports view Hotel; nk’uko Umuganga Hakizimana abivuga.

Biteganyijwe ko ku wa gatandatu tariki 23/03/2013 aribwo umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ azashyiraha ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 ba nyuma azifashisha mu mukino wa Mali.

Umukino w’u Rwanda na Mali uzaba ku cyumweru saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera, uzaba uri mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kuzabera muri Brazil muri 2014.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya munani ruherereyemo n’inota rimwe gusa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka