Hakuweho urujijo ku makarita y’umuhondo ya Héritier Nzinga Luvumbu

Mu gihe hitegurwa umukino wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports, FERWAFA yakuyeho urujijo ku makarita Luvumbu wa Rayon Sports afite

APR na Rayon Sports, umukino utangira mbere y’uko utangira

Impera z’iki cyumweru ku bakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda, zaranzwe n’impaka zibanziriza uyu mukino witabirwa kurusha indi mikino ya shampiyona mu Rwanda.

Ni impaka zatangiye nyuma y’uko umukinnyi wa Rayon Sports Héritier Nzinga Luvumbu ahawe ikarita y’umuhondo ku mukino wahuje Rayon Sports yatsinzemo Sunrise kuri uyu wa Gatandatu.

Izi mpaka zazamutse ubwo abafana batandukanye bamwe bavugaga ko iyi karita ibaye iya gatatu ahawe, byagombaga agomba gusiba umukino ukurikiyeho.

Izi mpaka zakomeje kuzamuka nyuma y’aho hamenyekanye amakuru avuga ko imikino y’ibirarane aya makipe yombi yagombaga gukina yakuweho, byari bisobanuye ko ubwo umukino ukurikiyeho Luvumbu yashoboraga gusiba ari uwa APR FC.

Ku ruhande rwa Rayon Sports bo bemezaga ko uyu mukinnyi ubafatiye runini afite amakarita abiri gusa, kuko mu ikipe bafite ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi burimo no kumenya amakarita yatanzwe kuri buri mukino n’ibindi.

Mu rwego rwo kumenya amakuru ya nyayo kuri aya makuru, twiyambaje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ababishinzwe batubwira ko Luvumbu afite amakarita abiri gusa y’umuhondo, bityo yemerewe gukina umukino uzakirikiraho.

Héritier Nzinga Luvumbu yemerewe gukina umukino wa APR FC
Héritier Nzinga Luvumbu yemerewe gukina umukino wa APR FC

Gusubika ibirarane byari byatangiye guhuzwa n’aya makarita, byanatumye bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports batishimira izi mpinduka, aho bari batangiye kuvuga ko kuba uyu mukino w’ikirarane wasubitswe byaba hari aho bihuriye n’aya makarita.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzambwire,rutahizamu.ufite,ibitegobyinshi.

Habiyakare pierre yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka