Habaye impinduka muri shampiyona hanatangazwa amatariki y’ibirarane

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje impinduka zabaye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru

Mu gihe habaye akaruhuko k’imikino mpuzamahanga irimo guhatanira itike y’igikombe cy’isi, shampiyona mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda zabaye zihagaze.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" ifite imikino ibiri irimo uzayihuza na ZImbabawe kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11 kuri Stade Huye, ndetse n’uzahuyihuza na Afurika y’Epfo tariki 21/11/2023 nawo uzabera kuri Stade Huye.

Umunsi wa 11 wa shampiyona wagombaga kuba warakinwe mu mpera z’icyumweru gishize waje gusubikwa ndetse unatuma habaho impinduka z’uko shampiyona igomba gukomeza, aho tariki 24/11/2023 igomba kuzahita ikomereza kuri uyu mukino w’umunsi wa 11, indi mikino ikimurwa.

Police FC izakira Rayon Sports tariki 28/11/2023
Police FC izakira Rayon Sports tariki 28/11/2023

Imikino y’ibirarane ya shampiyona itarabereye igihe ubwo ikipe ya Rayon Sports na APR FC zari mu mikino nyafurika, aho umukino wagombaga guhuza Police FC na Rayon Sports, ndetse na Sunrise na APR FC, iyi mikino ikaba yashyizwe tariki 28/11/2023.

Gahunda ivuguruye ya shampiyona

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka