Espoir FC yahanishijwe gukina na Etincelles ari nta bafana bahari

Nyuma y’imvururu zagaragaye ku kibuga i Rusizi ubwo Espoir FC yakinaga na Police FC tariki 19/01/2013, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryahanishije iyo kipe kuzakina na Etincelles kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013 ari nta bafana bahari.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA rivuga ko icyemezo cyo guhana ikipe ya Espoir FC, cyatewe n’imyitwarire mibi abafana b’iyo kipe bagaragaje bagatezaga imvururu batishimira imisifurire yaranze umukino wahuje ikipe yabo na Police FC.

Mu nama y’akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye tariki 31/01/2013, hemejwe ko Espoir FC ifatirwa ibihano binyuze mu bafana ndetse n’umutoza wayo Sogonya Hamisi nk’uko iryo twangazo ribivuga.

Umutoza wa Espoir FC, Sogonya Hamissi, yahanishijwe kwihanangirizwa mu nyandiko kubera amagambo yavugiye kuri Radiyo ashobora guteza umutekano muke ku kibuga mu mikino itaha.

Umutoza wa Espoir FC, Sogonya Hamissi.
Umutoza wa Espoir FC, Sogonya Hamissi.

Ubuyobozi bwa FERWAFA kandi buvuga ko imyanzuro y’ibyo byemezo n’amategeko yashingiweho, byagejejwe ku ikipe ya Espoir FC ndetse n’umutoza wayo Sogonya Hamisi banahabwa iminsi ibiri yo kujurira, ariko ngo yararangiye nta bujurire bukozwe.

Muri uwo mukino utazagaragaramo abafana bo ku ruhande urwo arirwo rwose, abemerewe kugera ku kibuga ni abakinnyi b’impande zombi, abatoza ndetse n’abaganga, abagize komite nyobozi z’amakipe yombi azakina, abasifuzi, komiseri n’izindi ntumwa za FERWAFA, abapolisi bazaba bagiye kubahiriza umutekano, n’abanyamakuru ba Siporo babifitiye ibyangombwa.

Ikipe ya Espoir FC ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 18, naho Etincelles bazakina iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 10.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka