Dore bimwe mu bikubiye mu masezerano hagati ya FERWAFA na ‘Masita’

Muri iki cyumweru dusoje nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’uruganda rw’Abaholandi rukora imyambaro ya siporo rwa Masita, mu rwego rwo kwambika amakipe y’Igihugu.

Aya masezerano azamara imyaka ine
Aya masezerano azamara imyaka ine

Aya masezerano yashyize akadomo ku myaka 10 y’urundi ruganda rwari rwarigaruriye isoko ryo mu Rwanda cyane ku makipe y’Igihugu hafi ya yose, ndetse n’amwe mu makipe y’imbere mu gihugu.

Mu nkuru yacu y’uyu munsi, tugiye kwinjira muri zimwe mu ngingo ziri muri aya masezerano ya FERWAFA na Masita, n’ubwo yari amaze igihe kinini avugwa dore ko ngo yari yaranasinywe muri Mata uyu mwaka, n’uwahoze ari umunyamabanga w’iri shyirahamwe, Muhire Henry.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida wa FERWAFA Alphonse Munyantwali, ubwo yavugaga kuri aya masezerano, yabanje gusobanura neza ko amasezerano bagiranye na Masita yasinywe tariki ya 25 Ukwakira 2023, nk’uko babitangaje aho kuba muri Mata 2023.

FERWAFA izahabwa imyambaro ku buntu
FERWAFA izahabwa imyambaro ku buntu

Munyantwali yongeye kugaragaza ko habaye gutanga isoko ku nganda zashobora gutanga ibikoresho ku ikipe y’Igihugu, ndetse ko na Masita yari irimo bityo ikaza gutsindira isoko, ari na yo mpamvu ariyo bagiranye amasezerano.

Ni ibiki bikubiye muri aya masezerano?

Abajijwe ku bijyanye n’ibikubiye muri aya masezerano, Munyatwari yirinze kuvuga byinshi, cyane ku gice cy’amafaranga yaba ayo Masita yabahaye cyangwa se akaba yaratanzwe na FERWAFA, icyakora ahishura bimwe mu biri muri aya masezerano, ari nabyo tugiye kurebabera hamwe.

1.Masita izambika amakipe y’Igihugu ibyiciro byose: Mu myaka 10 ishize ubwo u Rwanda (FERWAFA/MINISPORTS) bakoranaga n’uruganda rwa Erea, wasangaga uru ruganda rukora imyambaro y’ikipe y’Igihugu imwe maze bya byiciro byose, yaba iby’abato yewe ushyizemo na bashiki bacu, bakisanga basaranganya ya myambaro.

Umwe mu myambaro yo hejuru izambarwa n'ikipe y'igihugu
Umwe mu myambaro yo hejuru izambarwa n’ikipe y’igihugu

Kuri iyi nshuro rero si ko biri kuko uru ruganda ruzakora imyambaro ku byiciro byose, harimo n’abagore nk’uko tubibwirwa niba atari ibinyoma.

2. Masita izajya yicururiza imyenda: Nyuma yo kwambika amakipe y’Igihugu mu mupira w’amaguru, uru ruganda ruzakora n’indi myambaro izashyirwa ku isoko maze ishyirwe mu mazu yayo icuruza ibikoresho bya Masita, aho abazacyenera umwambaro uwo ari wo wose, cyane ujyanye n’ikipe y’Igihugu bazajya bawubona byoroshye.

3. U Rwanda ni rurenga icyiciro runaka, ruzahabwa amafanga: Muri aya masezerano kandi harimo ingingo ivuga ko igihe u Rwanda rwava mu cyiciro kimwe rukajya mu kindi, igihe cy’amarushanwa mpuzamahanga, hari umubare w’amafaranga ruzajya ruhabwa n’uru ruganda rwa Masita nubwo umubare utigeze utangazwa.

Perezida wa FERWAFA, Munyatwari Alphonse mu kiganiro n'itangazamakuru
Perezida wa FERWAFA, Munyatwari Alphonse mu kiganiro n’itangazamakuru

4.Imikino ya Gicuti: Mu busanzwe uru ruganda rukora imyenda ya siporo, rusanzwe rukorana n’ibindi bihugu ndetse n’amakipe atandukanye ku Isi, bityo rero ngo igihe byaba ngombwa ko u Rwanda rwacyenera imikino ya gicuti, Masita yajya irufasha kuruhuza na bimwe muri ibyo bihugu bakorana maze bagakina. Iyo nayo ni indi mu ngingo ziri muri ayo masezerano.

5.U Rwanda ruzahabwa imyambaro ku buntu: Agisobanura byinshi kuri aya masezerano, Munyantwari Alphonse mu,byo banaganiriyeho n’abahagarariye Masita, yavuze ko nta mafaranga bazatanga ku myambaro ahubwo ko bazayibona ku buntu. Ikindi ni uko igihe haba ahari ikipe yo mu Rwanda mu mupira w’amaguru yifuje gukorana na bo, yazoroherezwa ndetse ikanahabwa serivisi ku kiguzi gito, kandi na FERWAFA ibyo yazifuza kugura muri Masita nabyo yabihabwa ku cyiguzi gito.

Ingingo ni nyinshi zikubiye muri aya masezerano, icyakora zose si ko bifuje kuzisangiza itangazamakuru.

Bamwe mu bayobozi muri FERWAFA
Bamwe mu bayobozi muri FERWAFA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka