David Beckham yasezeye ku mupira w’amaguru

Ku myaka 38 y’amavuko David Beckham Umwongereza wamamaye mu makipe atandukanye, yatangaje ko ategereje ko iki gihembwe gisigaje imikino ibiri kirangira ngo asezere ku mupira w’amaguru.

Mu myaka 20 amaze akina umupira w’amaguru, Beckham yegukanye ibikombe 19 bitandukanye. Ngo ashimishwa cyane no kuba yarakiniye akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu cye cy’u Bwongereza yakiniye imikino irenze 100.

Umukinnyi David Beckham abwira abakunzi ko asezeye umupira.
Umukinnyi David Beckham abwira abakunzi ko asezeye umupira.

David Beckham yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe ya Manchester United, yanakiniye Real Madrid yo muri Espagne na LA Galaxy yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu yakiniraga ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Ikipe ya PSG yakiniraga yari yamusabye kongera amasezerano ariko Beckham yababwiye ko yasanse ari cyo gihe cyo gusezera ku mupira w’amaguru.

Kugeza ubu akaba Beckham niwe mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’Abongereza Three Lyons inshuro nyinshi aho yakinnye imikino igere ku 115 ndetse akaza kuba umukinnyi waciye agahigo ko gutsinda igitego mu marushanwa atatu y’igikombe cy’isi akurikirana.

Beckham muri Manchester yishimira igikombe yatwaye.
Beckham muri Manchester yishimira igikombe yatwaye.

“Buri gihe ubwo nabaga nambaye umwenda wa Three Lyons, nari mbizi ko ntabaga ngera ikirenge mu cy’abakinnyi b’ibihangange bambanjirije gusa, ahubwo nabaga nahagarariye buri mufana washyize ku mutima igihugu cye”; nk’uko Bechkam abivuga.

Beckham kandi ni we mukinnyi w’Umwongereza washoboye gutwara ibikombe bya shampiyona mu bihugu bine bitandukanye aho uretse Manchester United, yanatwaye igikombe muri Real Madrd, LA Galaxy ndetse na PSG.

Amafaranga Beckham yahembwaga mu ikipe ya PSG akinira kuva muri Mutarama uyu mwaka ntabwo yayafataga ahubwo yayashyiraga mu bikorwa by’urukundo.

Beckham muri Real Madrid.
Beckham muri Real Madrid.

David Beckham yashakanye n’umugore witwa Victoria, babyaranye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Ibihe byaranze David Beckham mu mupira w’amaguru:

1975: Yavutse tariki ya 2 Gicurasi mu Mujyi wa Leytonstone i Londres mu Bwongereza

1991: Imyitozo ya mbere muri Manchester United.

1992: Yatsindiye igikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FA)

1995: Yakinnye imikino 5 atsinda ibitego 2 muri Gashyantare.

1996: Yafashije Manchester United kwegukana ibikombe 2 harimo shampiyona (Premier League) na FA Cup.

1997: Yatoranyijwe nk’umukinnyi w’umwana w’umwaka ndetse anatsinda igitego cyiza cy’umwaka.

1998: Yatsindiye igitego cya mbere Ubwongereza ubwo yagitsindaga Colombia tariki ya 26 Kamena.

1999: Yafashije Manchester United gutsinda muri shampiyona (Premier League), FA Cup n’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi.

2000: Gicurasi yagukanye shampiyona anegukana umudali nyuma yo kurusha uwarumukurikiye amanota 18.

2001: Gicurasi yatwaye shampiyona (Premier League). Ku munota wa nyuma yatsinze kufura banganya ibitego 2-2 bakina n’Ubugereki ku kibuga Old Trafford.

Beckham n'abana be nyuma yo gutwara igikombe mu ikipe ya LA Galaxy.
Beckham n’abana be nyuma yo gutwara igikombe mu ikipe ya LA Galaxy.

2002: Tariki ya 11Gicurasi yasinye imyaka 3 yo kujya abona ibihumbi 90.000 na 100.000 by’amapawundi mu cyumweru.

2003: Gashyantare ni bwo yakubise Sir Alex Ferguson urukweto ubwo batsindwaga n’ikipe ya Arsenal muri FA.

2004: Tariki ya 24 Kamena yataye penariti hanze ku mukino wabahuza na Portugal.

2005: Ugushyingo nibwo yari yujuje imikino 50 ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu, ubwo bakinaga n’ikipe ya Argentina.

2007: Tariki ya 11 Mutarama Beckham nibwo yatangaje ko avuye muri Real Madrid, akajya muri Los Angeles Galaxy, agasinya imyaka 5.

2008: Tariki ya 26 Werurwe nibwo yatsinze igitego cy’ijana (100), bakina n’ikipe y’Ubufaransa.

2011: Tariki ya 20 Ukwakira yatsindiye igikombe cyitwa MLS muri Amerika, ubwo yakiniraga Galaxy bagatsinda Houston Dynamo 1-0

2012: Tariki ya 19 Mutarama yongereye amasezarano muri Galaxy.

2013: Yabarizwaga mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka