Daniel Sturridge yerekeje muri Liverpool, Demba Ba na we ari hafi kujya muri Chelsea

Ikipe ya Liverpool yatangaje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu w’Umwongereza Daniel Sturridge wakiniraga ikipe ya Chelsea, akaba yaguzwe miliyoni 12 z’ama pounds. Ubwo Chelsea yatakazaga rutahizamu wayo, yari irimo kurambagiza rutahizamu wa Newcastle United, umunya-Senegal, Demba Ba.

Sturridge w’imyaka 23, n’ubwo azwiho ubuhanga no kunyaruka, ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina, iyo ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye ahitamo kwerekeza muri Liverpool.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’igihe kirekire ariko kitatangajwe, Sturridge yabwiye Dailymail dukesha iyi nkuru ko anejerejwe cyane no kuba agiye gukinira ikipe ifite amateka maremare, kandi ngo ntabwo ateze kuzayivamo vuba.

Yagize ati “Birandenze kuba ndi hano, ndizeza umutoza ndetse n’abakunzi b’iyi kipe ko ntaje uyu munsi ngo nyuma y’imyaka ibiri mbe ndagiye. Oya, ahubwo nshaka gukinira iyi kipe igihe kinini gishoboka”.

Sturridge yavuze kandi ko yishimiye gukinana na Luiz Suarez, umwe muri ba rutahizamu ahamya ko ari mu ba mbere ku isi, ngo bakazafatanye gutsindira iyo kipe ibitego byinshi.

Daniel Sturridge yinjiye muri Liverpool.
Daniel Sturridge yinjiye muri Liverpool.

Daniel Sturridge yavutse tariki 01/o9/1988 mu mujyi wa Birmingham, muri 2003 akaba yarabanje gukinira ishuri rya ruhago rya Manchester City ubwo yari afite imyaka 13 gusa. Muri 2006, nibwo yasinye amasezerano n’iyo kipe yo gukina nk’uwabigize umwuga.

Muri 2009 yerekeje mu ikipe ya Chelsea, ariko agezemo ntiyabona umwanya uhagije wo gukina atizwa muri Bolton muri 2011.

Nyuma, mu mpera z’uwo mwaka yagarutse muri Chelsea, ariko n’ubwo yakunze kugaragaza ko ashoboye, ntabwo yakunze kubanza mu kibuga nk’uko yabyifuzaga, ariyo mpamvu tariki 02/01/2013 yerekeje mu ikipe ya Liverpool.

Sturridge ashobora gutangira gukinira Liverpool mu mpera z’icyi cyumweru ubwo ku cyumweru Liverpool izaba ikina na Mansfield muri FA Cup.

Demba Ba na we ari hafi gusinya muri Chelsea

Gusinyisha Demba Ba birabura igihe gito, dore ko uyu rutahizamu atagaragaye mu mukino Newcatle yakinnye ikanatsindwamo na Everton 2-1 tariki 02/01/2013, kuko yari yagiye mu biganiro n’abantu bo muri Chelsea ndetse bikavugwa ko yamaze no gukora ikizamini cy’ubuzima (test medical).

Aganira na Dailymail, umutoza wa Newcastle, Alan PArdew, yavuze ko byarangiye Demba Ba agomba kujya muri Chelsea, ndetse anamwifuriza kuzagirirayo ibihe byiza.

Demba Ba, abakunzi ba Chelsea batangiye kumukorera imyenda bakoresheje photoshop.
Demba Ba, abakunzi ba Chelsea batangiye kumukorera imyenda bakoresheje photoshop.

Umutoza w’agateganyo wa Chelsea, Rafael Benitez, we avuga ko ari ntacyo yatangaza ku kugura Demba Ba kuko ngo iyo gahunda iracyari mu maboko y’Ubuyobozi, gusa ngo naramuka aguzwe ashobora kuzamukinisha mu mpera z’icyi cyumweu ubwo Chelsea izaba ikina na Southampton muri FA Cup.

Demba wari umaze gutsindira Newcastle ibitego 13 muri shampiyona ni ruhatizamu wa gatatu ufite ibitego byinshi nyuma ya Robin Van Persie wa Manchester United, na Luiz Surez wa Liverpool.

Ngo Chelsea yemeye kumugura Miliyoni 7 z’ama Pounds nk’uko amasezerano ye na Newcastle yavugaga. Muri Chelsea, Demba Ba azajya ahembwa ibihumbi 70 by’ama Pounds buri cyumweru.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka