Chelsea yabaye ikipe ya mbere mu mateka isezerewe itarenze amatsinda ya ‘champions League’ kandi ifite igikombe giheruka

Ikipe ya Chelsea yananiwe kuguma mu irushanwa ry’igikombe guhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘UEFA Champions League’ yaherukaga kwegukana, ubwo yarangizaga imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu.

Chelsea yari mu itsinda rimwe na Juventus yo mu Butaliyani na Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine zakomeje muri 1/8 cy’irangiza, na FC Nordsjælland yo muri Danmark yarangije iri ku mwanya wa nyuma nayo irasezererwa.

Nubwo ku mukino wayo wa nyuma mu matsinda Chelsea yanyagiye FC Nordsjælland ibitego 6-1 ntacyo byayifashije kuko hagendewe ku manota ndetse n’ibitego amakipe azigamye, yaje ku mwanya wa gatatu, bivuze ko ivuye muri ‘Champions League’ y’uyu mwaka, ikazakina igikombe cya ‘Europa League’.

Kugirango hamenyekane uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza, hazakorwa tombola hagati y’amakipe yabaye aya mbere mu matsinda n’ayabaye aya kabiri.

Amakipe yabaye aya mbere mu matsinda ni Paris St Germain yo mu Bufaransa, Schalke 04 yo mu Budage, Malaga yo muri Easpagne, Borussia Dortmund yo mu Budage, Juventus yo mu Butaliyani , Bayern Munich yo mu Budage, FC Barcelona yo muri Espagne na Manchester United yo mu Bwongereza.

Amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda ni Porto yo muri Portugal, Arsenal yo mu Bwongereza, AC Milan yo mu Butaliyani, Real Madrid na Valencia zo muri Espagne, Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine, Galatasaray yo muri Turukiya na Celtic yo muri Ecosse.

Muri iyo timbola izaba tariki 20/12/2012 saa sita n’igice ku cyicaro cya UEFA i Nyon mu Busuwisi, amakipe yabaye aya kabiri ni yo azatombora ayabaye aya mbere, ndetse akazanakinira umukino wa mbere wa 1/8 cy’irangiza iwayo.

Imikino ya 1/8 izatangira tariki 12/02/2013, irangire tariki 13/03/2013. Umukino wa nyuma wa ‘Champions League’ uzaba tariki 25/05/2013, i Wembley Stadium mu Bwongereza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka