CECAFA: Amavubi yatsinzwe na Zanzibar 2-1

Mu mukino wayo wa kabiri wo mu itsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Zanzibar ibitego 2-1 kuri Namboole Stadium kuwa kane tariki 29/11/2012. Uwo mukino wabereye ku kibuga cyangiritse cyane kubera imvura yatumye gihinduka amazi n’ibyondo bikabije.

Ikipe ya Zanzibar ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani, ubwo umunyezamu w’Amavubi Ndoli Jean Claude yashakaga gucenga umukinnyi wa Zanzibar Khamis Micha, kubera amazi yari mu kibuga biramunanira maze uwo mukinnyi ahita awifatira atsinda igitego cya mbere.

Amavubi yakomeje gushaka gukina umukino wayo wo guhanahana umupira ariko biranga, yongeye gutsindwa igitego cya kabiri na Khamis Micha mu gice cya kabiri, mbere y’uko Daddy Birori winjiye mu kibuga asimbuye Ntamuhanga Tumaini atsinda igitego cy’impozamarira cy’Amavubi ku munota wa 80.

Amavubi yabonye amahirwe menshi yo kubona igitego mu gice cya mbere nk’aho ku munota wa mbere gusa Jimmy Mbaraga yasigaranye n’umunyezamu wa Zanzibar ariko ananirwa gushyira umupira mu ncundura.

No ku munota wa 38, Haruna Niyonzima yeteye umupiara n’umutwe ari imbere y’izamu neza ariko umupira ugarurwa na myugariro wa Zanzibar byasaga nk’aho yawukoresheje intoki, ariko umusifuzi Ali Kalyango w’umunya Uganda akomeza umukino.

Nyuma yo kunanirwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe, ikipe ya Zanzibar yatangiye kurusha ikipe y’u Rwanda gukinira mu byondo, aho wasangaga ikina imipira miremire yo igasatira bitunguranye ndetse ikanamenya kurinda izamu ryayo, ku buryo ari nta mupira watindaga hagati mu kibuga.

Nubwo umutoza w’u Rwanda Milutin Micho yashyize mu kibuga Fabrice Twagizimana na Iranzi Jean Claude basimbura, nta kintu kinini byahinduye, kugeza ubwo yasimbuje Ntamuhanga Tumaini agashyiramo Daddy Birori waje kubona igitego ku munota wa 80.

Icyo gitego cyongereye imbaraga Amavubi akomeza gusatira cyane ndetse no kwiharira umupira ariko, birangira ari ibitego 2 bya Zanzibar kuri 1 cy’Amavubi.

Muri iri tsinda ntabwo haramenyekana amakipe abiri azakomeza muri ¼ cy’irangiza, kuko ubu Zanzibar iri ku mwanya wa mbere n’amanota ane, ikaba ikurikuwe n’u Rwanda rufite amanota atatu kuko rwatsinze Malawi 2-0 mu mukino ubanza.

Malawi nayo ifite amanota atatu iri ku mwanya wa gatatu ariko Rwanda rurayirusha kuzigama ibitego byinshi, naho Eritrea ikaza ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma n’inota rimwe.

Amakipe azakomeza azamenyekana ku wa gatandatu tariki 01/12/2012, ubwo u Rwanda ruzakina na Eritrea, naho Zanzibar igakina na Malawi.

Mu itsinda rya kabiri, u Burundi bwamaze kubona itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Somalia na Tanzania. Uganda nayo yamaze kubona itike ya ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Kenya na Ethiopia mu itsinda rya mbere.

Kuri uyu wa 30/11/2012, harakinwa imikino yo mu itsinda rya mbere, aho Kenya ikina na Ethiopia saa cyenda z’amanywa, naho Uganda igakina na Soudan y’Amajyepfo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Ndoli Jean Claude, Bariyanga Hamdan, Mwemere Ngirinshuti, Nshutinamagara Ismail, Bayisenge Emery, Ntamuhanga Tumaini, Mugiraneza Jean Baptiste, Uwimana Jean d’Amour, Haruna Niyonzima (Kapiteni), Sina Gerome na Jimmy Mbaraga.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka