CAN 2013: Ghana na Mali ni yo makipe yabimburiye ayandi kubona itike ya ½

Ikipe y’igihugu ya Ghana na Mali ni zo zabonye bwa mbere itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera muri Afurika y’Epfo, mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki 02/02/2013.

Umukino wahuje Ghana na Cape Verde kuri Nelson Mandela Bay stadium, warimo ishyaka ku mpande zombi ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ibintu byahindutse mu gice cya kabiri, ubwo ku munota wa 52 Ghana yabonye penaliti, maze Wakaso Mubarak wari winjiye mu kibuga asimbura ayitera neza, biba 1-0.

N’ubwo Cape Verde yakomeje gushaka uko yakwishyura icyo gitego, yananiwe kuboneza imipira mu rucundura. Icyizere cya Cape Verde cyarangiye burundu ubwo Wakaso Mubarak yongeraga gutsinda igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, maze ahesha Ghana bidasubirwaho itike yo kuzakina ½ cy’irangiza.

Ibyishimo byari byose mu bafana ba Ghana ubwo yatsindaga Cap Verde.
Ibyishimo byari byose mu bafana ba Ghana ubwo yatsindaga Cap Verde.

Indi kipe yabonye iyo tike kuri uyu wa gatandatu ni Mali yasezereye Afurika y’Epfo yakiniraha imbere y’abakunzi bayo bari buzuye Moses Mabhida Stadium.

Muri uwo mukino Afurika y’Epfo ni yo yafunguye amazamu ku monota wa 32 nyuma yo huhanahana umupira neza maze Tokelo Rantie aba ariwe uwuboneza mu rucundura.

Mali ntabwo yacitse intege yakomeje gushakisha ndetse biza kuyihira ubwo Kapiteni wayo Seydou Keita yatsindaga igitego cyo kwishyura ku munota wa 58.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko habura ikindi gitego kugeza ku munota wa 90. Iminota 30 na yo yongeweho ntacyo yahinduye, maze hitabazwa za penaliti.

Mali yigaragaje mu kuzitera neza ikinjiza eshatu kuri imwe ya Afurika y’Efo, ni yo yegukanye intsinzi ndetse n’itike yo kuzakina ½ cy’irangiza, naho Afurika y’Epfo yakiriye iyo mikino ihita isezererwa.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere wai ½ cy’irangiza uzahuza Mali n’ikipe iza kurokoka kuri icyi cyumweru hagati ya Cote d’Ivoire na Nigeria, naho Ghana ikazakina n’iza kurokoka hagati ya Burkina Faso na Togo.

Umukino wa ½ cy’irangiza uhuza Cote d’Ivoire na Nigeria uratangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, naho uhuza Togo na Burkina Faso utangire saa mbiri n’igice za Kigali.

Imikino ya ½ cy’irangiza izaba ku wa gatatu tariki 06/02/2013, umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ikinwe tariki 09/02/2013, naho umukino wa nyuma ube tariki 10/02/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka