CAN 2013: Cote d’Ivoire na Togo zasezerewe muri ¼ cy’irangiza

Cote d’Ivoire na Togo zahabwaga amahirwe yo gukomeza muri ½ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika kibera muri Afurika y’Epfo, zatunguwe no gusezererwa na Nigeria na Burkina Faso, ubwo zakinaga imikino ya ¼ cy’irangiza ku cyumweru tariki 03/02/2013.

Cote d’Ivoire yanahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe kubera abakinnyi bakomeye ifite ndetse n’uburambe, ntabwo yagaragaje umukino izanzwe imenyereweho, kuko Nigeria bakinaga yayirushaga guhanahana neza umupira mu kibuga, umukino urangira Nigeria itsinze ibitego 2-1.

Nyuma yo kubona amahirwe menshi imbere y’izamu ariko Rutahizamu wa Nigeria Emmanel Emenike akayapfusha ubusa, ku munota wa 43 noneho yaje kwikosora atsinda igitego cyiza ku mupira mwiza yari aherejwe na Victor Moses.

Mu ntangiro y’igice cya kabiri Cote d’ivoire yagarukanye imbaraga ndetse iza kwishyura icyo gitego gitsinzwe na Cheick Tiote ku munota wa 50.

Nigeria yagaragazaga ko ifite ishyaka cyane kurusha Cote d’Ivoire, yakomeje gukina umukino mwiza ari nako ishakisha amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri.

Nyuma y’aho amakipe menshi yari yagiye abona amahirwe imbere y’izamu ariko abanyezamu b’amakipe yombi (Vincent Enyeama wa Nigeria na Boubacar Barry Copa wa Cote d’Ivoire) bagakomeza gukora akazi kabo neza, ku munota wa 78 Sunday Mba yatunguye umunyezamu wa Cote d’Ivoire amutera ishoti riremereye ryahise riboneza mu rucundura.

Nubwo Cote d’ivoire yakomeje kotsa igitutu Nigeria ishaka kwishyura icyo gitego, umukino warangiye utyo Nigeria ikomeza muri ½ cy’irangiza, Cote d’Ivoire irataha.

Cote d'Ivoire yasezerewe na Nigeria itsonzwe ibitego 2-1.
Cote d’Ivoire yasezerewe na Nigeria itsonzwe ibitego 2-1.

Muri ½ cy’irangiza, Nigeria izakina na Mali ku wa gatatu tariki 06/02/2013. Mali yasezereye Afurika ‘Epfo muri ¼ cy’irangiza iyitsinze penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120. Umukino wa Nigeria na Mali uzatangira saa kumi n’imwe zuzuye ku isaha ya Kigali.

Undi mukino wa ¼ cy’irangiza wakurikiyeho, wahuje Togo na Burkina Faso. Bitewe n’uburambe ikipe ya Togo imaze kugira muri iki gikombe ndetse na bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Emmanuel Adebayor, Togo yahabwaga amahirwe yo gukomeza muri ½ cy’irangiza.

Nubwo mu mukino nyirizina amakipe yombi yasaga n’anganya gukina, Burkina Faso ni yo yahiriwe cyane muri uwo mukino ndetse urangira itsinze igitego 1-0.

Muri uwo mukino wamaze iminota 120, amakipe yombi yakinnye iminota 90 yagenewe umukino, ariko n’ubwo yagiye asatirana hakanaboneka amahirwe ku mpande zombi, yarangiye ari nta kipe ibonye igitego.

Mu minota 30 y’inyongera nibwo amahirwe yabaye aya Burkina Faso, kuko ku munota wa 105 nibwo Jonathan Pitroipa yatsindaga igitego, cyatumye isezerera Togo bidasubirwaho, kuko ni nako umukino warangiye.

Burkina Faso izakina na Ghana muri ½ cy’irangiza ku wa gatatu tariki 06/02/2013. Ghana yasezereye Cape Verde iyitsinze ibitego 2-0 muri ¼ cy’irangiza. Umukino wa Ghana na Burkina Faso uzatangira saa mbiri n’igice ku isaha ya Kigali.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka