Byinshi kuri Sir Bobby Charlton wari muri babiri batwaye Igikombe cy’Isi mu 1966 bari bakiriho

Ku wa 21 Ukwakira 2023, nibwo byatangajwe ko Umwongereza Sir Bobby Charlton wakiniye Manchester United n’u Bwongereza yitabye Imana.

Sir Bobby Charlton yarokotse impanuka y'indege ikipe ya Manchester United yakoze mu 1958 ubwo bari bavuye gukina umukino wa kimwe cya kabiri cya European Cup kuri ubu yabaye UEFA Champions League
Sir Bobby Charlton yarokotse impanuka y’indege ikipe ya Manchester United yakoze mu 1958 ubwo bari bavuye gukina umukino wa kimwe cya kabiri cya European Cup kuri ubu yabaye UEFA Champions League

Sir Bobby Charlton yabaye umukinnyi w’amateka hagati y’imyaka ya 1950 ndetse mu myaka ya 1970 aho yatwaye ibihembo bikomeye haba we ku giti cye no mu ikipe ya Manchester United n’u Bwongereza yahesheje Igikombe cy’Isi kimwe bubitse. Yakinnye umupira w’amaguru imyaka irenga 20.

Amwe mu mateka ya Sir Bobby Charlton kuva mu bwana bwe

Sir Bobby Charlton yavutse tariki 13 Ukwakira 1937 avukira ahitwa Ashington, Northumberland mu gihugu cy’u Bwongereza akaba Umwongereza wabyawe na Robert na Elizabeth Milburn Charlton.

Ubuzima bw’umupira w’amaguru kuri Sir Bobby Charlton

Umupira w’amaguru yakinnye yawukomoye mu muryango we kuko ku ruhande rwa nyina, ba nyirarume bane bakiniye amakipe atandukanye arimo Leeds United, Chesterfield na Leicester City ndetse na Jackie Milburn wari mubyara wa nyina wakiniye Newcastle United. Sir Bobby Charlton yavuze ko nyina ndetse na sekuru Tanner ari bamwe mu bagiye bamuha imbaraga zikomeye muri ruhago.

Urugendo rwe muri Manchester United

Bobby Charlton, urugendo rwe muri Manchester United rwatangiye mu mwaka wa 1953 ubwo yabonwaga ari gukina n’uwitwa Joe Armstrong wari ushinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe agahita ayinjiramo nk’utarabigize umwuga. Nyuma y’umwaka umwe mu kwezi k’Ukwakira 1954 nibwo yatangiye kuba muri iyi kipe nk’uwabigize umwuga.

Mu makipe y’abakiri bato yatwayemo igikombe cya FA CUP mu 1954,1955 na 1956 maze ahita afatiraho mu kwezi k’Ukwakira 1956 tariki ya 6 akina umukino wa mbere mu ikipe nkuru ubwo Manchester United yatsindaga Charlton Athletic ibitego 4-2 yanatsinzemo ibitego bibiri.

Muri uyu mwaka w’imikino we wa mbere 1956-1957, yatsinze muri shampiyona yatsinzemo ibitego icumi, anafasha iyi kipe ye gutwara shampiyona yari iya mbere kuri we ikaba iya gatanu Manchester United yari itwaye mu mateka yayo.

Mu 1958 Sir Bobby Charlton yarokotse urupfu

Muri Gashyantare 1958, Manchester United yagiye gukina na Red Star Belgrade umukino wo kwishyura wa 1/4 mu irushanwa European Cup/UEFA Champions League wari wabereye muri Yougoslvia, banganya ibitego 3-3. Uyu mukino wasangaga ubanza wari wabereye mu Bwongereza, Manchester United yari yatsinzemo ibitego 2-1 maze batera penaliti, ikomeza muri ½ itsinze 5-4.

Bari mu nzira bagaruka mu Bwongereza, indege yarimo Manchester United harimo na Sir Bobby Charlton yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo mu Mujyi wa Munich mu Budage, hapfa abantu 23 barimo abakinnyi umunani bakinanaga. Sir Bobby Charlton wari wanatsinze ibitego bibiri mu mukino bari bavuye gukina ariko we yararokotse hamwe n’abandi bagenzi be ariko arakomereka, bituma amara igihe cy’ukwezi adakina, mu gihe hari abandi batongeye no gukina ruhago.

Nyuma yo kuva muri ibi bihe bikomeye, Manchester United yari yageze muri ½ yakinnye na Milan AC umukino ubanza mu rugo itsinda 2-1 mu gihe umukino kwishyura yanyagiwe ibitego 4-0 igasezererwa. Sir Bobby Charlton yabaye umwe mu bongeye kubakirwaho ikipe ikomeye nubwo bitoroshye kuko bongeye gutwara icyitwa igikombe mu 1963 batwara FA Cup.

Ku myaka 21 Sir Bobby Charlton yahamagawe mu ikipe y’igihugu yagiye gukina igikombe cy’Isi ariko ntibagira amahirwe yo kurenga itsinda kuko babonyemo umwanya wa gatatu. Nyuma y’imyaka ine, mu 1962 yongeye kujya muri iri rushanwa yakinnye inshuro enye muri rusange ariko noneho barenga amatsinda bagera muri ¼, gusa basezererwa na Brazil yabatsinze 3-1. Muri iri rushanwa ku giti cye yatsinze igitego kimwe mu mukino w’itsinda batsinzemo Argentine 3-1.

Mu mwaka w’imikino wa 1964/1965 Sir Bobby Charlton wari ngenderwaho hagati mu kibuga yabaga ahakina yugarira, asatira cyangwa kanyura ku ruhande, yafashije ikipe ye gutwara ikindi gikombe cya shampiyona, maze mu mwaka wakurikiyeho mu 1965 bahita banatwara igikombe kiruta ibindi, Community Shield. Ku giti cye ibi byateguraga umwaka wa 1966 n’amateka yari agiye gukorana n’Igihugu cye.

Mu 1996 yahesheje u Bwongereza Igikombe cy’Isi rukumbi bubitse kugeza uyu munsi

Mu 1966 Sir Bobby Charlton yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yari igiye gukina igikombe cy’Isi cy’uwo mwaka cyari icya gatatu we yari agiye gukina.

Mu 1966 Sir Bobby Charlton yahesheje u Bwongereza Igikombe cy'Isi
Mu 1966 Sir Bobby Charlton yahesheje u Bwongereza Igikombe cy’Isi

Muri iri rushanwa yatsinze ibitego bitatu muri rusange, ibi bitego birimo kimwe yatsinze mu matsinda batsinda Mexico 2-0, bibiri yatsinze Portugal bayisezerera muri ½ bayitsinze 2-1 maze bagera ku mukino wa nyuma batsinda u Budage bw’Uburengerazuba ibitego 4-2.

Yahise atwara Ballon d’Or

Nyuma yo guhesha u Bwongereza Igikombe cy’Isi, Sir Bobby Charlton yatwaye igihembo gikomeye cya Ballon d’Or y’uwo mwaka aho ubu ari mu Bongereza batandatu mu mateka ya ruhago batwaye iki gihembo kugeza ubu. Imyaka ibiri yakurikiyeho kandi 1967 ni 1968 nabwo yabaye uwa kabiri muri ibi bihembo.

Nyuma yo kuva mu Gikombe cy’Isi amaze no kuba umukinnyi wa mbere ku Isi Sir Bobby Charlton mu mwaka w’imikino wi 1966-1967 yongeye gufasha Manchester United gutwara igikombe cya shampiyona anatwara Community Shield 1967.

Yatwaye European Cup/UEFA Champions League ari muri Man United

Mu gihe hibukwaga imyaka icumi yari ishize ikipe igize ibyago bya ya mpanuka y’indege yanayitwaye abakinnyi,mu mwaka w’imikino w’i 1967-1968 Sir Bobby Charlton yafashije Manchester United gutwara European Cup nyuma yo gusezerera Real Madrid muri ½ maze ku mukino wa nyuma bagatsinda Benifica ibitego 4-1 birimo bibiri bye yatsinze.

Cyari Igikombe cya nyuma kuri we muri Manchester United

Nyuma yo gutwara European Cup ntabwo Manchester United muri rusange yakomeje guhirwa byanatumye na Sir Bobby Charlton bitagenda neza ariko ayigumamo byanatumye akina igikombe cy’Isi mu 1970. Mu mwaka w’imikino w’i 1972-1973 afite imyaka 36 nibwo yavuye muri iyi kipe yari yarageze afite imyaka 15 y’amavuko akayikinira imyaka 17 ku rwego rw’uwabigize umwuga.

Yagize assize ayikiniye imikino 758 atsinzemo ibitego 249,atwaye ibikombe birindwi(7). Kugera mu zabukuru kwe byanakoze ku ikipe kuko mu mwaka w’imikino 1973-1974 yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri ariko ihakina umwaka umwe.

Mu ikipe y’igihugu asezera, yari asize agahigo kamaze imyaka 45

Umukino wa nyuma wa Sir Bobby Charlton mu ikipe y’igihugu yawukinnye mu 1970 afite imyaka 33 y’amavuko arasezera asiga akinnye imikino 106 atsinze ibitego 49. Asezerera yariwe wari umaze gutsindira u Bwongereza ibitego byinshi mu mateka agahigo yamaranye imyaka 45 kuko Wayne Rooney yagakuyeho mu 2015 atsinda igitego cya 50 gusa ubu akaba ari muri batatu batsindiye ibitego byinshi u Bwongereza.

Mu myaka ye ya nyuma yagiye akinira amakipe atandukanye, aranatoza

Sir Bobby Charlton nyuma yo gusezera muri Man United yakinnye mu ikipe ya Preston North End yanaberaga umutoza icyarimwe kuva mu 1973 kugeza mu 1975, Waterford mu 1976, Newcastle KB United mu 1978, Perth Azzurri na
Blacktown City zose mu 1980.

Nyuma yo kuzenguruka ahatandukanye, yashyizwe mu bayobozi ba Wigan Athletic maze mu 1983 anagirwa umutoza w’agateganyo atamazemo igihe kinini.

Yashyizwe mu buyobozi bwa Manchester United

Mu 1984, Sir Bobby Charlton yasabwe kuza kuba mu nama y’ubutegetsi y’ikipe yari yarakiniye, kubera ubumenyi bwa ruhago, dore ko uwitwaga Sir Matt Busby yari amaze kwegura. Mu buyobozi bwe, ari mu bagize uruhare mu kuzana umutoza Sir Alex Ferguson watoje Manchester United imyaka 27 akayivamo ayikoreye amateka akomeye ikigenderaho kugeza ubu.

Yahawe izina ry’icyubahiro “Sir”

Kubera ibyo yakoreye u Bwongereza yewe na Manchester United, Sir Bobby Charlton mu 1994 yahawe izina ry’icyubahiro rihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bwami bw’u Bwongereza, ndetse mu 2016 hari igice cyamwitiriwe muri sitade ya Manchester United.

Wabaye umunsi w’agahinda mu Bwongereza no mu Isi ya ruhago

Tariki 21 Ukwakira 2023, umuryango wa Sir Bobby Charlton watangaje ko yitabye Imana mu mahoro ndetse akikijwe n’umuryango we.

Sir Bobby Charlton yitabye Imana tariki 21 Ukwakira 2023, afite imyaka 86
Sir Bobby Charlton yitabye Imana tariki 21 Ukwakira 2023, afite imyaka 86

Uyu musaza, mu 2020 yagize uburwayi bw’izabukuru burimo kugabanuka k’ubushobozi bwo kugira ibyo yibuka.

Yari umwe muri babiri basigaye batwaye Igikombe cy’Isi mu 1966

Imyaka 57 irashize u Bwongereza butwaye Igikombe cy’Isi mu 1966. Mu ikipe yatwaye iki gikombe hari hasigaye abantu babiri barimo Sir Bobby Charlton wari ufite imyaka 86 ndetse na Sir Geoff Hurst ufite imyaka 81 ,kuri ubu akaba ariwe usigaye wenyine.

Yabyaye abana babiri

Mu mwaka wa 1959 Sir Bobby Charlton yahuye n’uwari umugore we, Norma Ball, maze bashakana mu 1961, babyarana abana babiri b’abakobwa ari bo Suzanne Charlton na Andrea Charlton.

Sir Bobby Charlton azahora yibukwa mu mupira w’amaguru ku Isi ndetse no mu Bwongereza by’umwihariko.

Imana imwakire mu mahoro!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka