Bugesera FC yahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 600 nyuma yo gutsinda Rayon Sports

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwahaye abakinnyi n’abatoza ba Bugesera FC agahimbazamushyi k’amafaranga ibihumbi 600 nyuma yuko iyo kipe itsinze Rayon Sports muri 1/8 cya Peace Cup against Malaria 2013.

Ubuyobozi bukuru bw’ikipe nibwo bwafashe icyemezo cyo gutanga aya mafaranga nyuma yo gusanga ko yakoze akazi gakomeye kandi akaba ari ku nshuro ya mbere abo bakinnyi n’abatoza bahabwa agahimbazamusyi kangana gutyo kuva iyo kipe yabaho nk’uko bitangazwa na Kiganda Francois ushinzwe umutungo w’ikipe.

Agira ati “ayo mafaranga twarayabahaye barayagabagabana. Ubusanzwe nta mushahara abakinnyi bagira, ahubwo iyo batsinze umukino tubaha agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 10, banganya bagahabwa 5000 naho batsindwa ntihagire ayo babona”.

Kiganda avuga ko kuri ubu abakinnyi bahawe ikiruhuko cyo gutaha bitegura icyumweru cy’icyunamo cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakazagaruka tariki 14/04/2013.

Nibagaruka, abakinnyi ngo bazatangira imyitozo ikarishye bitegura imikino ya shampiyona ndetse n’iya 1/4 ya Peace Cup against Malaria 2013 kandi uko ubushobozi buzakomeza kuboneka ikipe izajya ihabwa agahimbazamusyi gatubutse; nk’uko Kiganda yakomeje abisobanura.

Ikipe ya Bugesera FC ubwo yakinaga na Rayon Sports muri 1/8 cya Peace Cup against Malaria 2013.
Ikipe ya Bugesera FC ubwo yakinaga na Rayon Sports muri 1/8 cya Peace Cup against Malaria 2013.

Mu bakinnyi Bugesera FC ifite nta munyamahanga n’umwe urimo kandi abenshi ni abanyeshuri kandi muri bose uwo baguze amafaranga menshi ni ibihumbi 200, 150, 100, 70 ndetse 50.

Kuri ubu ngo ikipe ya Bugesera ifite ikibazo cy’ikibuga kuko icyo bakoreshaga cyafunzwe kubera ko kiri hafi y’umuhanda, ubu bakaba bakoresha icya FERWAFA bityo ntibabashe kubona abafana benshi bo kubashyigikira.

Perezida w’ikipe akaba n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko ikibuga cy’i Nyamata cyafunzwe kubera ko cyegereye umuhanda cyatezaga ibibazo n’umutekano mucye mu muhanda.

Ati “ubu turimo gutegura ikibuga muri ETO Nyamata, turateganya ko ikipe izatangira kugikiniraho umwaka utaha”.

Intego y’ikipe ni ukujya mu kiciro cya mbere ndetse byanashoboka igatwara igikombe cya Peace Cup against Malaria 2013.

Kuri ubu ikipe ya Bugesera iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota 39. Naho muri 1/4 cya Peace Cup against Malaria 2013 ikaba yaratomboye Vision.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko se kweri ubwo wowe uzanye ibyabapfumu mumupira gute??? Nuko abantu baba biyubakira abandi baca inyuma bavuga ubusa!!! Naho ubuke bw’amafaranga byo ntamwana uvuka ngo yuzure ingobyi!! Ubuse ba Haruna ntibakinaga match z’uturere mubiraka wibwira se ko babonaga angahe?? Felecitation kuri bugesera ahubwo bakomeze bubake ikipe yabo!!! naho abarozi bo ntibazabace intege

Mvuge Ukuri Special yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Abakinnyi babwa ibihumbi 10.000 se ubwo muracyabafite umwaka utaha kweli ? ibihumbi 600.000 kugabanya ikipe ubwose umutoza yatwaye ahange ? Umupfumu we se yatwaye angahe ?

dfadfa yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

KO ARI MAKE SE? CYEREKA NIBA ARI UMWE UMWE!!!

ivubi yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka