Banki ya Kigali yatashye inyubako ivuguruye mu buryo bugezweho y’ishami rya Musanze

Banki ya Kigali yamurikiye abakiriya bayo inyubako y’Ishami rya Musanze, yavuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe, ikaba yitezweho kurushaho kunoza serivisi iha abayigana.

Abayobozi barimo n'ukuriye Banki ya Kigali berekwa ibice bitandukanye by'inyubako nshya
Abayobozi barimo n’ukuriye Banki ya Kigali berekwa ibice bitandukanye by’inyubako nshya

Mu muhango wo gutaha iyi nyubako iri rwagati mu mujyi wa Musanze, wabaye ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, abaturage bagaragaje ko intambwe ifatika y’iterambere bagezeho n’uburyo umujyi wa Musanze ukomeje kwaguka no gutera imbere, Banki ya Kigali yabigizemo uruhare runini.

Mukakamana Danielle, Kigali Today yasanze muri iyi Banki yagize ati: “Nahaherukaga batarahavugurura. Icyo gihe hari hato ku buryo nk’iyo twabaga turi benshi twatondaga imirongo ikagera hanze, tukarambirwa. Nahageze ntungurwa no gusanga barahubatse neza, harimo n’ibikoresho bigezweho n’intebe zihagije tuzajya twicaraho. Nahabonye n’abakozi bashya biyongeremo, yewe haranasa neza. Ni intambwe twishimira Banki yacu itugejejeho, tukaba tuyitezeho kuduha serivisi nziza zisumbuyeho”.

Abakiriya bishimiye kwakirirwa mu nyubako nziza kandi yisanzuye
Abakiriya bishimiye kwakirirwa mu nyubako nziza kandi yisanzuye

Ni inyubako iherereye mu isoko rinini rya Goico Plaza, riri rwagati mu mujyi wa Musanze. Yavuguruwe mu buryo abakiriya bazajya bacyirirwa ahisanzuye bigendanye na serivisi bakenera, ikaba ifite icyumba cy’inama, ahagenewe kwakirirwa ababitsa n’ababikuza amafaranga, serivisi nshya, ibikoresho biri ku rwego ruhanitse mu gutanga serivisi z’imari, icyumba kigenewe ababyeyi bonsa n’ibindi bitandukanye.

N’ibyishimo byinshi, abayigana barimo n’abashoramari ndetse n’abahagarariye ibigo binini bikorana na yo, bo mu Karere ka Musanze, bashimangira ko urwego rwiza banki yabagejejeho, byari bikenewe ko n’abakiriya bayo bakirirwa ahajyanye n’igihe.

Nduwayesu Elie uyobora Ishuri Wisdom School, akaba n’umukiriya w’iyi Banki guhera mu mwaka wa 1995, kuri ubu ufatwa nk’umwe mu b’imena ukorana n’ishami rya Musanze, agaruka ku ntambwe iri shuri ryagezeho, yo kugira amashami 15 mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, akagaragaza ko abikesha gukorana na yo.

Nduwayesu Elie (hagati) hamwe n'Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi
Nduwayesu Elie (hagati) hamwe n’Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi

Ati: “Natangiye gukorana na yo mpereye ku bushobozi bucye natangiranye n’ishuri ryari ku rwego ruciriritse, iyi banki imbera umuyoboro wamfashije kuva ku rwego nariho, rugenda rukura. Ubu intara zose uko ari enye tuhafite amashuri, yubatswe mu buryo bugezweho, ku butaka bwagutse; kandi navuga ko aho tugeze hashimishije kuko byatuvanye ku banyeshuri amagana, none ubu tugeze ku banyeshuri babarirwa mu bihumbi bisaga bitatu”.

Iterambere ry’ishoramari mu burezi kimwe n’umuvuduko aka Karere kariho bigizwemo uruhare na Banki ya Kigali, rinashimangirwa na Dr Jean Bosco Baribeshya uyobora Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri.

Abashoramari bagiye bakorana na BK bahamya ko iterambere bagezeho barikesha gukorana na yo
Abashoramari bagiye bakorana na BK bahamya ko iterambere bagezeho barikesha gukorana na yo

Yagize ati: “Itubikira amafaranga ikagerekaho no kuduha inguzanyo mu gihe tuyikeneye kandi icyiza kurushaho, ni uko igerekaho no kuduha ubujyanama bw’uburyo twayikoresha neza mu mishinga tuba twayisabiye, ibyo bikadufasha kudasesagura cyangwa ngo tuyikoreshe ibyo itagenewe. Ubwo bujyanama ni bwo butumye tugera ku ntambwe nziza mubona igaragarira mu nyubako z’ishuri n’ibindi byinshi tugenda tugeraho”.

Habiyambere Jean Ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze na we yungamo ati: “Abacuruzi benshi baba abanini n’abatoya bakorana na BK, urwego bariho rurashimishije. Inyinshi mu nyubako mubona zigenda zizamurwa muri uyu mujyi wa Musanze, benshi muri ba nyirazo bazikesha gukorana na BK ibaba hafi”.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, agaragaza ko ishami ry’iyi banki rya Musanze, riri mu yo mu gihugu akora neza, bigaragarira mu nguzanyo iha abayigana, imari ndetse n’umubare minini w’abakiriya ifite; ku buryo byari ngombwa ko inyubako bakirirwamo yagurwa mu buryo bugezweho.

Dr Diane Karusisi agendeye ku kuntu Umujyi wa Musanze ukura buri munsi, yagaragaje ko inyubako ivuguruye mu buryo bugezweho yari ikenewe
Dr Diane Karusisi agendeye ku kuntu Umujyi wa Musanze ukura buri munsi, yagaragaje ko inyubako ivuguruye mu buryo bugezweho yari ikenewe

Dr Karusisi, avuga ko muri uku kwagura binajyana n’izindi serivisi zirimo izijyanye no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ziyongereye ku zari zisanzwe z’ubucuruzi.

Ati: “Muri uku kuyivugurura twifuje ko binajyanirana no gushyiraho serivisi zigamije korohereza abahinzi n’aborozi kubona serivisi zirimo n’inguzanyo mu buryo buboroheye. Bashobora kuba abishyize hamwe nka Koperative cyangwa umuntu ku giti cye. Twabonye ko urwo rwego rurimo amahirwe menshi kuri bo, mu gihe baba begereye Banki ikabafasha, bakarushaho kwiteza imbere”.

Akomeza agira ati: “Muri uyu mwaka rero dufitemo gahunda ndende cyane cyane zigamije kurushaho kwegera abakiriya bacu, turebera hamwe uburyo bwisumbuyeho twarushaho gukorana, abafite imishinga tugafatanya mu buryo bwo kuyishyira mu bikorwa kugira ngo inzozi bifuza gukabya zo kugera ku byiza bishoboke koko”.

Ni ibikorwa Uwanyirigira Clarisse Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asanga bije gushyigikira iterambere ryihuse ry’abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yagaragaje ko kubona inyubako ivuguruye kandi yagutse ari amahirwe akomeye
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yagaragaje ko kubona inyubako ivuguruye kandi yagutse ari amahirwe akomeye

Ati: “Ubukungu bw’umuturage bwiyongereye ni inyungu kuri we, umuryango n’igihugu, kandi ibi ntibyashoboka hatabayeho kwitabira gukorana na Banki, bakazigama bakaka inguzanyo, ariko kandi bakanazirikana inshingano zo kuyishyura neza. Ibyo bifasha kwirinda ibihombo kuri yo, na bo ubwabo bikabarinda kugira ibyo batakaza. Ibi ni byo dukomeza gukangurira abakiriya ba Banki ya Kigali n’abandi bose bateganya gukorana na yo nk’imwe mu ntambwe nziza twakubakiraho muri iki cyerekezo cy’Igihugu”.

Banki ya Kigali ishyize imbaraga mu gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga muri serivisi zose itanga, dore ko binoroshye kandi bitanasaba umuntu gukora ingendo.

Ariko by’umwihariko umujyi wa Musanze, nk’umujyi ukura umunsi ku munsi, iyi Banki ikaba iteganya kwagura ibikorwa byayo ku buryo irushaho kwegereza abaturage andi mashami, mu korohereza ababarirwa mu bihumbi 15 bari hirya no hino bakorana n’iri shami.

Ubu abakiriya bakirirwa ahisanzuye kandi hameze neza
Ubu abakiriya bakirirwa ahisanzuye kandi hameze neza

Imirimo yo kuvugurura inyubako yamaze amezi umunani, ishorwamo Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni inyubako ije yiyongera ku yandi mashami aheruka kuvugururwa mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo; iyi gahunda yo kuvugurura aho ikorera ikaba iri mu zo iyi Banki ishyizemo imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka