AS Kigali yatsinze APR FC ishimangira umwanya wa mbere

AS Kigali yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampoyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 26/12/2012.

Igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Laudit Mavugo mu gice cya mbere cy’umukino, nicyo cyatumye AS Kigali ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere yasimbuyeho Police FC yari iwumaranye iminsi nyuma yo kuwukuraho Kiyovu Sport.

Kuri Stade ya Muhanga, bigoranye cyane Rayon Sport yahakuye amanota atatu nyuma yo kuhatsindira Etincelles ibitego 3-2.

Rayon Sport ni yo yabanje kubona ibitego byayo uko ari bitatu byatsinzwe na Papy Kamanzi watsinzemo ibitego bibiri na Sina Gerome watsinze igitego kimwe, ariko Etincelles yayihindukiranye iyishyuramo ibitego bibiri mu gice cya kabiri.

Ku Kicukiro Police FC na Musanze FC zagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, naho Kiyovu Sport inganya n’Isonga FC ubusa ku busa mu mukino wabereye ku Mumena.

Mukura Victory Sport yatsindiye AS Muhanga ibitego 2-0 kuri Stade Kamena i Huye, La Jeunesse itsinda Amahagaju ibitego 3-2, naho Marine itsindira Espoir FC ibitego 2-1 kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Gutsinda kwa AS Kigali byatumye ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 21 ikaba ikurikiwe na Police FC ifite amanota 19. Kiyovu Sport yigeze kwicara ku mwanya wa mbere mu ntangiro za shampiyona, ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 19 nayo, ku mwanya wa kane hakaza La Jeunesse ifite amanota 18.

Ku mwanya wa gatanu ubu hari Musanze FC ifite amanota 17, APR FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 16, mu gihe Rayon Sport yageze ku mwanya wa karindwi n’amanota 15.

Nyuma yo gutsinda Espoir FC, ubu Marine yamaze kuva mu makipe abiri ya nyuma ikaba igeze ku mwanya wa 12 n’amanota umunani, AS Muhanga yagiye ku mwanya wa 13 n’amanota umunani nayo ariko ifite umwenda w’ibitego byinshi, naho Etincelles ikomeje kwicara ku mwanya wa 14 ari na wo wa nyuma n’amanota atanu gusa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka