APR FC yatsinze Vital’o igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FPR

APR FC yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi, nyuma yo gutsinda Vital’o FC y’i Burundi ibitego 2-0 mu mukino wabaye tariki 15/12/2012.

Intsinzi ya APR yabonetse mu gice cya mbere ubwo Iranzi Jean Claude yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa kabiri gusa, maze Ntamuhanga Tumaini akongeramo icya kabiri ku munota wa 30.

Igitego cya Iranzi Jean Claude cyaturutse ku ishoti yateye ahagaze wenyine, n’ubwo ritari riremereye cyane, ariko ryagiye mu izamu, kuko umunyemu wa Vital’o Ndikumana Justin wari ushinzwe kuririnda yari ahagaze nabi.

Ntamuhanga Tumaini nawe wari wakomeje guhereza imipira Faruk Ruhinda na Mubumbyi Barnabe batahaga izamu ngo batsinde ariko bikanga, yaje kwifatira icyemezo cyo kumanukana umupira maze atera ishoti riremereye riboneza mu izamu rya Vital’o ku munota wa 30 w’umukino.

Vital’o ikina umupira wo hasi kandi urimo amacenga menshi, nayo yanyuzagamo ikabona amahirwe yo kuba yatsinda igitego, ariko Ndoli Jean Claude wari urinze izamu rya APR FC akomeza kwitwara neza.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’umukino wo ku rwego rwo hasi ku mpande zombi, kuko gusatira byagabanutse cyane, ugasanga umupira ukinirwa cyane cyane hagati, kugeza umukino urangiye.

Umutoza wa Vital’o, Kanyankore Gilbert Yaoundé, avuga ko icyatumye ikipe ititwara neza nk’uko yabyifuzaga ari uko benshi mu bakinnyi be b’imena batari bahari, kuko bari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi yari ifitanye umukino na Kenya mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina CHAN.

“Ntabwo byari byoroshye kubona intsinzi imbere ya APR yakiniraga mu rugo dukoresha abakinnyi hafi ya bose ari abasimbura. Abakinnyi banjye batanu basanzwe babanza mu kibuga bose bagiye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ku buryo muri uyu mukino mu bice bikomeye by’ikibuga wasangaga mpakinisha abakinnyi basanzwe basimbura”.

Mugenzi we Nshimiyimana Eric utoza APR FC yavuze ko icyatumye ikipe ye itsinda ari ishyaka bakoresheje, dore ko intego yabo yari ukugera ku mukino wa nyuma.

Nshimiyimana ati, “Twishimiye kugera ku mukino wa nyuma nk’uko twari twabyiyemeje. Muri iyi minsi ishyaka n’ubwitange nibyo biranga ikipe yacu. Nta mukinnyi twavuga ko tugenderaho, ahubwo buri wese uhawe umwanya mu kibuga agomba kwigaragaza, nk’uko mwanabibonye, abakinnyi bose bakinnye uyu munsi bitwaye neza, ari nacyo cyatumye tubona intsinzi”.

Muri uyu mukino, Iranzi Jean Claude ntiyabashije kuwurangiza nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Vital’o agakomereka. Umutoza Nshimiyimana avuga ko mu gihe ku mukino wa nyuma yaba atarakira, ngo nta bwoba bimuteye kuko n’abazamusimbura bagomba kuzitwara neza.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza urahuza Rayon Sport na Villa Sports Club yo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16/12/2012 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Ikipe iza gutsinda, izakina na APR FC ku mukino wa nyuma, naho itsindwa ikazakina na Vital’o mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzakinwa ku wa kabiri tariki 18/12/2012 saa saba, hakurikireho umukino wa nyuma uzaba kuri uwo munsi saa cyenda, aho kwinjira nk’uko bisanzwe bizaba ari ubuntu.

Ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’amadolari ibihumbi 10, iya kabiri ihabwe ibihumbi 7, iya gatatu ihabwe ibihumbi 5 naho iya kane ihabwe ibuhumbi 3.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka