APR FC yatsinze Espoir bigoranye naho umukino wa Police n’Isonga ntiwaba

APR FC ikomeje kwiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2 kuri kimwe bigoranye, mu mukino w’umunsi wa 23 wabereye Rusizi tariki 25/04/2012.

Ibitego bibiri bya APR byabonetse bigoranye kuko Espoir n’ubwo ari ikipe byagaragaraga ko itapfa guhangara APR ku buryo bworoshye, ari yo yari yabanje kubona igitego, maze APR iza gukina ishaka uko yakwishyura ibigeraho ndetse inabona intsinzi.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Kapiteni wayo Olivier Karekezi na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’. Kuba APR yatsinze Espoir FC bikomeje kuyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko ubu ifite amanota 43 ikaba irushwa inota rimwe na Police FC iri ku mwanya wa mbere.

Ibyo bishatse kuvuga ko mu mikino ine aya makipe yombi asigaranye, Police FC niramuka iyitsinze yose, izahita itwara igikombe cya shampiyona, naho iramutse igize uwo itsindwamo cyangwa ikanganya kandi APR yatsinze yose, APR nayo izahita itwara

Umukino wa Police n’Isonga ntabwo wabaye

Ubwo APR yakinaga na Espoir FC, Police FC yagombaga kuba nayo irimo gukina n’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Impamvu nyamukuru yatumye uyu mukino utaba yaturutse ku Isonga FC itarabashije kugaragara ku kibuga mu gihe Police FC yo yahageze ndetse n’abasifuzi.

Kuba Isonga itaragaragaye ku kibuga, ngo byatewe n’uko abakinnyi bayo bari bafite umunaniro bakuye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yari ivuye muri Namibia, dore ko benshi mu bakinnyi b’iyi kipe baturuka mu Isonga FC.

Mbere y’uko abakinnyi b’Isonga bajya mu ikipe y’igihugu, umuyobozi w’Isonga FC, Augustin Munyandamutsa, yari yandikiye FERWAFA ayimenyesha ko umukino bafitanye na Police FC ku wa gatatu bawigiza inyuma kuko abakinnyi be bazaba bakinaniwe, ariko igisubizo yagihawe buri bucye umukino ikaba.

Isonga FC yahise itangaza ko idashobora gukina uwo mukino, maze Police FC igeze ku kibuga isanga Isonga FC itaje. Nyuma yo kubura Isonga ku kibuga abasifuzi bari bahari bahise bayitera mpaga, ariko kugeza ubu ntacyo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rirabivugaho.

Mu gihe byaba byemejwe ko Police FC iteye Isonga FC mpaga, byaba birimo kuyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona, kuko Isonga yari imwe mu makipe akomeye isigaje gukina nayo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka