APR FC, Rayon Sport, Villa na Vital’o nizo zizakina irushsanwa ry’ isabukuru y’imyaka 25 ya FPR

Amakipe ane yo muri aka karere APR FC na Rayon Sport zo mu Rwanda, Villa Sports Club yo muri Uganda na Vital’o yo mu Burundi, nizo zizitabira irushanwa rigamije kwizihiza isaubukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe.

Iryo rushanwa rizatangira ku wa Gatandatu tariki 15/12/2012, hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza. Umukino wa mbere uzahuza APR FC na Vital’o, naho umukino wundi wa ½ cy’irangiza uhuze Rayon Sport na Villa Sports Club ku Cyumweru tariki 16/12/2012.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi w’imyiteguro y’Isabukuru ya FPR, Arthur Asiimwe, yavuze ko kwifashisha APR FC na Rayon Sport ari amakipe akomeye kandi afite n’abakunzi benshi mu Rwanda, by’umwihariko APR FC ari ikipe ifite amateka mu kubohora igihugu.

Ku bijyanye n’amakipe yatumiwe, Asiimwe yavuze ko gutumira Villa byatekerejweho, kuko iyo kipe yo muri Uganda yakundwaga cyane n’abanyamuryango ba FPR na baneshi mu Banyarwanda bari barahungiye muri icyo gihugu bamwe bakinayifana.

Asiimwe avuga kandi ko ari cyo kimwe na Vital’o, kuko iyo kipe nayo ifite abakunzi benshi b’Abanyarwanda, kandi bayikundaga ubwo bari barahungiye mu Burundi. Kuva ku mikino ya ½ cy’irangiza kugeza ku mukino wa nyuma, kwinjira bizaba ari ubuntu.

Amakipe azaba yaratsinze muri ½ cy’irangiza azahura ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuba ku wa kabiri tariki 18/12/2012.

Muri iri rushanwa rizabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hazahembwa amakipe yose azitabira irushanwa. Ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’amadolari ibihumbi 10, iya kabiri ihabwe amadolari ibihumbi birindwi, iya gatatu uhabwe amadolari ibihumbi bitanu naho iya kane ihabwe amadolari ibihumbi bitatu.

Ibirori nyirizina byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe bizabera kuri Stade Amahoro ku wa kane tariki 20/12/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka