APR FC na Rayon Sports: Twibukiranye amateka ya vuba

Kuri iki Cyumweru saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona uba ari uwa 101 hagati y’aya makipe yombi.

APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona kuri iki Cyumweru
APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona kuri iki Cyumweru

Kuva mu mwaka wa 1995, Rayon Sports na APR FC zimaze gukina imikino 100 mu marushanwa yose, dore ko nta mukino wa gicuti ujya uhuza aya makipe yombi udafite ikintu ushingiyeho cyitwa irushanwa. Muri iyi mikino, ikipe ya APR FC imaze gutsindamo 43 Rayon Sports itsinda 32 amakipe yombi anganya imikino 25. APR FC ni yo imaze kwinjiza ibitego byinshi aho yatsinze 135 mu gihe Rayon Sports yinjije ibitego 126, byose bikaba 261 byatsinzwe n’impande zombi.

APR FC irakinisha umwambaro w’amateka iheruka kwambara mu 1996

Mu kwitegura uyu mukino, uretse imbaraga mu kibuga, ikipe ya APR FC yatangaje ko izambara imyenda ifite amateka akomeye cyane bambaye ubwo bakinaga umukino wa nyuma wa Osma(Igikombe cya Gisirikare) mu mwaka wa 1996 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro icyo gihe.

APR FC irakinisha imyenda yakinishije mu myaka 28 ishize
APR FC irakinisha imyenda yakinishije mu myaka 28 ishize

Uko amakipe ahagaze ku rutonde ubu

Ni umukino ugiye guhuza abakeba muri ruhago nyarwanda mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 naho Rayon Sports yo iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12. Kugeza ubu ku munsi wa cyenda wa shampiyona aya makipe yombi amaze gukina imikino umunani(8) kuko buri imwe ifite ikirarane. APR FC itari yatsindwa na rimwe kugeza ubu imaze gutsinda imikino itanu(5) inganya imikino ibiri(2) ikaba izigamye ibitego birindwi.

Ku rundi ruhande mu mikino umunani Rayon Sports imaze gukina yatsizemo itatu(3) inganya itatu(3) itsindwa umukino umwe aho izigamye ibitego bine.

Nyuma yo kumara imyaka ine Rayon Sports idatsinda APR FC, ubu ni yo ifite inkoni

Ikipe ya Rayon Sports yamaze imyaka ine idatsinda APR FC mu marushanwa yose, hagati y’itariki 20 Mata 2019 ubwo yaherukaga kuyitsinda 1-0 na tariki 12 Gashyantare 2023 ubwo yongeraga kuyitsindira i Huye 1-0 nanone. Hagati muri iyo myaka isaga ine bakinnyemo imikino irindwi (7) APR FC itsinda itanu(5) banganya imikino ibiri(2).

Kuri ubu ariko Rayon Sports mu gihe cya vuba ni yo iyoboye urugendo ruhuza amakipe yombi kuko imaze imikino itatu idatsindwa na APR FC mu marushanwa yose bahuriyemo, dore ko kuva muri Gashyantare 2023 aya makipe amaze guhura inshuro eshatu(3). Muri izi nshuro harimo imwe muri shampiyona, imwe mu Gikombe cy’Amahoro ndetse n’undi mukino w’igikombe kiruta ibindi(Super Cup 2023).

Héritier Luvumbu Nzinga ni umukinnyi uhanzwe amaso muri uyu mukino uhuza abakeba bombi nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine mu mukino Rayon Sports iheruka gutsinda Sunrise FC 3-0
Héritier Luvumbu Nzinga ni umukinnyi uhanzwe amaso muri uyu mukino uhuza abakeba bombi nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine mu mukino Rayon Sports iheruka gutsinda Sunrise FC 3-0

Iyi mikino yose Rayon Sports yarayitsinze(1-0, 1-0, 3-0) yinjizamo ibitego bitanu mu gihe APR FC nta gitego na kimwe yinjije mu izamu rya Rayon Sports. Muri iyi mikino harimo ibiri y’ibikombe birimo Igikombe cy’Amahoro n’igikombe kiruta ibindi byose Rayon Sports yatsinze mukeba ikabitwara.

Rayon Sports ishobora gukora amateka atari yakorwa hagati y’amakipe yombi

Mu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru, mu gihe Rayon Sports yatahana itsinzi ku ikipe ya APR FC, yaba iyitsinze inshuro enye zikurikiranya, ibintu umutoza Mohamed Wade avuga ko nta gitutu bibashyiraho kuko ari umukino nk’indi yose nk’uko bakina na Musanze FC, Etoile de l’Est n’indi itandukanye.

Mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0
Mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0

Ibi ariko biramutse bibaye byaba ari ubwa mbere bibaye kuko nubwo hagati ya Mata 2019 na Gashyantare 2023 APR FC itigeze itsindwa na Rayon Sports ariko na yo itigeze iyitsinda imikino ine yikurikiranya kuko banyuzagamo bakanganya.

APR FC nitsinda irashyiramo umwitangirizwa mu mboni z’abafana

Uretse guhangana kw’amakipe yombi, mu gihe ikipe ya APR FC yatsinda uyu mukino, yahita igira amanota 20 mu mikino umunani iba imaze gukina. Ibi byasiga iyi kipe irushije Rayon Sports amanota umunani ariko banganya imikino kuko bombi bafite ikirarane ariko byumvikana ko bose banagitsinze hasigaramo n’ubundi ayo manota. Byaba bivuze ko nubwo bishoboka ariko bizasaba imbaraga nyinshi Rayon Sports kugira ngo ibe yayakuramo itware shampiyona ikipe ya APR FC cyangwa n’umwanya wa kabiri mu gihe bombi baba batatwaye shampiyona nubwo cyaba ari igitangaza kibaye bwa kabiri mu myaka 28 ishize.

Abakinnyi bitezwe

Mbere yo kugera ku munsi wa cyenda wa shampiyona, ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa munani, ikipe ya APR FC yari yasuye Etincelles FC i Rubavu iyihatsindira ibitego 3-0 birimo bibiri bya rutahizamu Victor Mbaoma. Uyu musore yahise agira ibitego bitanu muri shampiyona byose yatsinze mu mikino ine yikurikiranya iheruka.

Rayon Sports mu mikino irindwi imaze gukina muri shampiyona imaze gutsindwa umukino umwe
Rayon Sports mu mikino irindwi imaze gukina muri shampiyona imaze gutsindwa umukino umwe

Ku rundi ruhande, Rayon Sports yari yakiriye Sunrise FC maze iyinyagira ibitego 3-0 byose byatsinzwe na Héritier Luvumbu Nzinga. Ibi byose byabaye byatumye buri ruhande rutaha ruvuga ruti ‘mukeba nzamutsindisha runaka’ aho abafana ba APR FC iyo ubabajije uti ‘intwaro izaba iyihe?’ bakubwira Victor Mbaoma, mu gihe Rayon Sports na yo bakubwira ko Heritier Luvumbu Nzinga azatsinda ibitego bitatu mu mikino ibiri ikurikirana akabatsindira umukeba.

Amakuru avugwa mu makipe yombi

APR FC

Ikipe ya APR FC yakira uyu mukino irishimira kongera kugaruka kwa Shaiboub Eldin wari umaze iminsi arwaye malariya ariko muri iki cyumweru watangiye imyitozo irimo iyongera imbaraga. Nubwo bigoye cyangwa byatungurana kumubona abanje mu kibuga kubera igihe amaze adakina ariko ashobora kujya mu bakinnyi bifashishwa akaba yabanza nko ku ntebe y’abasimbura.

Undi we watangiye kugaruka wanagaragaye mu mukino wa Etincelles FC ni Nshimirimana Ismael, icyo gihe ku munsi wa munani winjiye mu kibuga asimbuye Thaddeo Lwanga,kuri iyi inshuro hakaba hategerejwe kureba niba umutoza Thierry Froger ashobora kumubanzamo akaba yahindura batatu bari bamaze iminsi bakinana hagati ari bo Thaddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramdhan cyangwa niba amubanza ku ntebe y’abasimbura nanone.

APR FC ni yo kipe isigaye itari yatsindwa umukino n'umwe muri shampiyona
APR FC ni yo kipe isigaye itari yatsindwa umukino n’umwe muri shampiyona

Myugariro Niyigena Clement avuga ko ari umukino bazi agaciro kawo kuko iyo umunsi w’umukino wageze buri wese aba agomba gutanga ibyo afite.

Yagize ati “Buri wese aba agomba kwitegura kubera ko buri wese aba azi agaciro k’uriya mukino tugiye gukina. Muri rusange ikipe yiteguye neza. Ni umukino nzi agaciro kawo. Uba ugomba gutanga byose ngo ube wabona iriya ntsinzi kuko ni umukino ukomeye hano mu Rwanda, rero iyo umunsi wawo wageze buri wese aba agomba gutanga buri kimwe cyose afite.”

Rayon Sports:

Mu butumwa ikipe ya Rayon Sports yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku wa Gatanu, yavuze ko abakinnyi bose bameze neza kandi ko bakoze imyitozo yakozwe, uretse myugariro Nsabimana Aimable ufite imvune itari yakira kugeza ubu.

Ibi kandi byanashimangiwe n’umutoza Mohamed Wade wavuze ko abakinnyi bose biteguye uyu mukino kandi bameze neza cyane.

Yagize ati “Nk’indi mikino yose ya shampiyona, twiteguye neza, buri wese yiteguye umukino. Ikipe imeze neza nta kibazo, buri wese yiteguye urugamba.”

Kwinjira muri uyu mukino aha macye ni ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 20 muri VIP ndetse n’ibihumbi 50 Frw muri VVIP.

Rutahizamu Victor Mbaoma yitezwe muri uyu mukino nyuma yo gutsinda muri buri mukino mu mikino ine aheruka gukina muri shampiyona
Rutahizamu Victor Mbaoma yitezwe muri uyu mukino nyuma yo gutsinda muri buri mukino mu mikino ine aheruka gukina muri shampiyona
Rayon Sports imaze gutsinda APR FC inshuro 3 zikurikiranya
Rayon Sports imaze gutsinda APR FC inshuro 3 zikurikiranya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwongere imyitozo

manirarora emile yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Umupira wahenze neza nubwo kuruhande rwabafana ba Rayon sport twaritwiteze intsinzi ntiboneke, ark mumupira bibaho ntakundi

NTIBESHYA Tharcisse yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka