APR FC na Police FC zizakina n’amakipe y’i Burundi mu mikino nyafurika

APR FC na Police FC zizakina n’amakipe y’i Burundi mu bikombe bihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo n’ayatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League na Confederation Cup).

APR FC ikunze guhagararira u Rwanda muri Champions League izakina na Vital’o y’i Bujumbura muri 1/32, naho Police FC igiye gukina bwa mbere mu mateka yayo imikino yo ku rwego rwa Afurika ikazakina na Lydia Ludic nayo y’i Bujumbura.

Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo n’ayatwaye ibikombe iwayo yose izatangira tariki 15/02/2013. Umukino ubanza uzahuza APR FC na Vital’o uzabera i Kigali tariki 15/02/2013, naho uwo kwishyura ubera i Bujumbura tariki 01/03/2013.

Iyi mikino izabera igihe kimwe n’iy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, aho umukino ubanza uzahuza Police FC na Lydia Ludic nawo uzaba tariki 15/02/2013 ukabera i Bujumbura, naho uwo kwishyura ukazabera i Kigali tariki 01/03/2013.

APR FC yabonye itike yo gukina iyo mikino, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ya 13 ubwo yatozwaga n’umuholandi Ernie Brandts.

APR ikunze kwitabira iyi mikino ariko ntibashe kugera kure, umwaka ushize yasezerewe muri 1/16 cy’irangiza itsinzwe na Etoile du Sahel iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino ibiri yahuje ayo makipe.

Police FC yabonye iyi tike nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka, ni inshuro ya mbere igiye kwitabira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika.

APR iramutse isezereye Vital’o yazakina n’ikipe izarokoka hagati ya Rangers yo muri Nigeria na S.C. Do Principe yo muri Sao Tome et Principe, naho Police FC iramutse isezereye Lydia Ludic yazakina na Darling Club Motema Pembe (DCMP) yo muri Congo Kinshasa muri 1/16 cy’irangiza.

Imikino ibanza ya 1/16 cy’irangiza izaba tariki 15/03/2013 naho iyo kwishyura ikinwe tariki 05/04/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Noneho nta mwarabu,APR Izatubeshya iki none ho?

VV yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka