APR FC na Police FC zatangiye imikino yo kwishyura zinganya

Ku munsi wa 14, utangiza imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC na Police FC zanganyije imikino yayo ku wa gatandatu tariki 26/01/2013.

APR FC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, yari yagiye kuri Stade Umuganda gusura ikipe ya Marine. Nubwo bitari bisanzwe ko APR FC itakaza amanota imbere y’iyo kipe mugenzi wayo nayo ya gisirikari, ariko muri uwo mukino byashobotse, kuko iminota 90 yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranye APR FC itakaza amanota kuri Stade Umuganda muri uyu mwaka, kuko no mu mukino wa shampiyona waherukaga, yari yahanganyirije na Etincelles ubusa ku busa.

Kuri Stade Mumena ho, La Jeunesse yari yahakiriye Police FC. Nubwo Police FC yagiye gukina uwo mukino iri ku mwanya wa mbere ndetse inahabwa amahirwe yo kuhavana amanota atatu, yaje gutungurwa.

Police FC yabanje gutsinda ibitego bibiri ku buryo bworoshye. Icya mbere cyabonetse mu gice cya mbere kuri penaliti yatsinzwe na Meddie Kagere, wagarutse muri iyo kipe avuye muri Tuniziya.

Igitego cya kabiri cya Police FC cyatsinzwe na Peter Kagabo mu ntangiro y’igice cya kabiri nyuma yo kwiharira umupira cyane bakawima abakinnyi ba La Jeunesse.

Nyuma y’ibyo bitego bibiri, ikipe ya Police FC yagaragaje kwirara, ndetse itangira gukora amakosa yayigizeho ingaruka mbi, kuko muri yo habonetsemo za ‘Coups Francs’ ebyiri zatewe neza n’abasore ba La Jeunesse, baza kwishyura ibyo bitego bibiri, maze amakipe agabana amanota.

N’ubwo Police FC yanganyije iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 29, naho APR FC yanganyije na Marine FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 25.

Imikino y’umunsi wa 14 irakomeza kuri icyi cyumweru tariki 27/01/2013, aho Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu ikina n’Amagaju ari ku mwanya wa cyenda, umukino ukaza kubera i Nyamagabe.

I Rusizi, Espoir FC iri ku mwanya wa 10 irahakinira na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kabiri, Musanze FC iri ku mwanya wa karindwi yakire Isonga FC iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma.

AS Muhanga iri ku mwanya wa 12 irakira Etincelles FC iri ku mwanya wa 13, naho AS Kigali iri ku mwanya wa gatanu ikine na Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa munani, umukino ukabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka