APR FC izakina na Sunrise FC mu gikombe cy’Amahoro

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro umwaka ushize, izakina na Sunrise FC mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, bikaba byemejwe nyuma ya tombola yabaye tariki 04/02/2013 ku cyicaro cya FERWAFA.

Muri iyo tombola yakozwe n’abahagarariye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, APR FC ifite umuhigo wo gutwara ibikombe byinshi mu Rwanda ikaba ari nayo yatwaye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, byemejwe ko izakina na Sunrise FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ikorera i Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ndetse ubu ikaba iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Muri icyo gikombe cy’Amahoro kizitabirwa n’amakipe 34; harimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icyiciro cya kabiri, Police FC yageze ku mukino wa nyuma igatsindwa na APR FC umwaka ushize, izakina na AS Muhanga.

Umukino wa Police FC na AS Muhanga, ni umwe mu mikino mikeya izahuza amakipe abiri asanzwe akina mu cyiciro cya mbere.

Mu yindi mikino izahuza amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere, Kiyovu Sport izakina na Musanze FC, naho Isonga FC ikine na Marine FC.

Imikino y’igikombe cy’amahoro izatangira tariki 23/02/2013, hakazakinwa umukino umwe gusa, uzabera ku kibuga kidasanzwe gikinirwaho n’imwe mu makipe azaba ahura (Terrain Neutre), hanyuma ikipe itsinzwe ikazahita isezererwa nk’uko amategeko agenda icyo gikombe abitaganya.

Mu makipe 34 azaba yitabiriye iyo mikino, hazasigaramo amakipe 17, muri yo hakazatoranywamo amakipe 16 azajya muri 1/8 cy’irangiza, naho ikipe itsinzwe igahita isezererwa.

Dore uko amakipe azahura:

Police vs. As Muhanga

As Kigali vs. Etoile de l’est

Kiyovu vs. Musanze

Sec vs. Gicumbi

Mukura vs. Gasabo

Marines vs. Isonga

Etincelles vs. UNR

APR FC vs. Sunrise

Amagaju vs. Akagera

Interforce vs. Vision FC

Unity vs. Intare

Espoir vs. Sorwathe

La Jeunesse vs. Pepiniere

Bugesera vs. Esperance

Rayon s. vs. Rwamagana

Aspor vs. United stars

Vision J N vs. Kirehe

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka