Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yasuye ikipe ya Feyenood

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yasuye ikipe ya Feyenood yo muri iki gihugu bakagirana ibiganiro bigamije kwiga ku bufatanye hagati y’iyi kipe n’u Rwanda.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahawe umwambaro uriho izina rye na nomero 10 isanzwe yambarwa na Calvin Stengs mu ikipe ya Feyenood
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahawe umwambaro uriho izina rye na nomero 10 isanzwe yambarwa na Calvin Stengs mu ikipe ya Feyenood

Ibi Ambasaderi yabitangaje abinyujije mu butumwa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga avuga ko yasuye iyi iyi kipe akaganira n’ububozi bwayo kugeza no kuba yagirana ubufatanye n’u Rwanda.

Yagize ati"Muri iki gitondo nasuye Feyenood Rotterdam aho nahuye na Mohammad Hamdi umuyobozi w’iterambere ry’ubushabitsi mpuzamahanga na Gido Vader ushinzwe ububanyi n’amahanga,ku kwiga kuri iyi kipe yashinzwe mu 1908 ubu ya kabiri muri shampiyona y’u Buholandi no kuganira ku bufatanye n’u Rwanda."

Feyenood ni ikipe imaze imyaka 115 ibayeho aho kugeza ubu ikaba imaze gutwara ibikombe 33 muri rusange birimo 16 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buholandi,ibikombe 13 by’igihugu ndetse na UEFA Champions League imwe(1) na UEFA Europa League ebyiri n’ibindi bitandukanye.

Kugeza ubu muri shampiyona ya 2023-2024 igeze ku munsi wa 12 Feyenood iri ku mwanya wa kabiri aho imaze kubonamo amanota 29 ikaba ikurikiye PSV ya mbere ifite amanota 36.

Feyenood ni yo iheruka gutwara shampiyona y'u Buholandi 2022-2023. Muri rusange imaze gutwara shampiyona inshuro 16 mu gihe mu bikombe 36 ifite mu myaka 36 imaze birimo n'icya UEFA Champions League
Feyenood ni yo iheruka gutwara shampiyona y’u Buholandi 2022-2023. Muri rusange imaze gutwara shampiyona inshuro 16 mu gihe mu bikombe 36 ifite mu myaka 36 imaze birimo n’icya UEFA Champions League
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka