Amavubi yatsinzwe na Angola 1-0

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsindiwe i Luanda na Angola igitego 1-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade du 11 Novembre ku wa gatandatu tariki ya 22/12/2012.

Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino cyabonetse ku munota wa 12, ku ishoti ryatewe na Mingo Bile ukina hagati mu ikipe ya Angola.

Igice cya mbere cy’uwo mukino cyaranzwe no kwiharira umupira kwa Angola byaje no kuyihesha igitego, mu gihe wasangaga ikipe y’u Rwanda ikina cyane cyane yugarira, iza no kuvunikisha bikomeye bakinnyi babiri Mugiraneza Jean Baptiste wahise anajyanwa mu bitaro na Michel Rusheshangoga.

Mu gice cya kabiri Amavubi yakinnye umukino mwiza kandi wihuta, abakinnyi ba Milutin Micho bakanabona amahirwe menshi imbere y’izamu kurusha Palancas Negras ba Angola. Ikibazo cyo kutabone ibitego kuri ba rutahizamu cyongeye kwigaragaza, ubwo bananirwaga kwinjiza igitego na kimwe mu mahirwe menshi babonye.

Amavubi aragaruka i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 23/12/2012, akazakomeza imyitozo mu minsi iri imbere yitegura imikino yindi ya gicuti azakina muri Gashyantare 2013 yitegura gukina na Mali muri Werurwe, mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ririmo Benin ari nayo iriyoboye, Algeria ndetse na Mali.

Umukino wahuje u Rwanda na Angola ni wo wa nyuma Palancas Negras bakinnye mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki 19/1/2013 kugeza tariki 10/2/2013. Angola iri mu itsinda rya mbere ririmo Afurika y’Epfo izakira iyo mikino, Cape Vert na Maroc.

Mu yindi mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Tanzania yatsinze Zambia igitego 1-0, naho Afurika y’Epfo itsinda Malawi ibitego 3-1.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka