Amavubi yasezerewe na Tanzania muri CECAFA

Urugendo rw’Amavubi muri CECAFA rwarangiye, ubwo yatsindwaga na Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade Lugogo kuri uyu wa mbere tariki 03/12/2012.

Ibitego bya Tanzania byatsinzwe mu bice byombi by’umukino, igitego cya mbere cyatsinzwe na Amri Kiemba mu gice cya mbere, naho icya kabiri gitsindwa na John Boko mu gice cya kabiri.

Mu minota 30 ya mbere, Amavubi yakinnye neza ndetse yiharira umupira kurusha Tanzania. Umukino mwiza w’Amavubi warangiye ku munota wa 33, ubwo Amri Kiemba wa Tanzania yatsinze igitego cya mbere nyuma y’amakosa yakozwe na ba myugariro b’Amavubi bahagaze nabi imbere y’izamu maze arabinjirana.

Nyuma y’icyo gitego, Amavubi yacitse intege ntiyakomeza gusatira nk’uko yabikoraga mbere, kugeza igice cya mbere kirangiye.

Mu ntangiro y’igice cya kabiri, ku munota wa 54, Amavubi yatsinzwe igitego cya kabiri cyatunguranye, ubwo abakinnyi b’Amavubi bagize uburangare maze John Boko wa Tanzania atsinda igitego cyagizwemo uruhare n’umunyezamu Ndoli Jean Claude wabanje gufata umupira akongera akawurekura.

Mu gice cya kabiri umutoza Milutin Micho yongereye imbaraga mu ikipe, ubwo yasimbuzaga abakinnyi batatu. Nshutinamagara Ismail wari wavunitse urutugu, yasimbuwe na Fabrice Twagizimana, Tibingana Charles asimburwa na Mubumbyi Bernabé, naho Jimmy Mbaraga utigeze yigaragaza mu mukino asimburwa na Imran Nshimiyimana.

Nyuma y’izo mpinduka zakozwe, Amavubi yahinduye umukino yongera gusatira, ariko uburyo Daddy Birori na Jean Baptiste Mugiraneza babonye imbere y’izamu rya Tanzania bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Mu minota 10 ya nyuma y’umukino Mubumbyi Bernabé yabonye amahirwe akomeye yo kubona igitego, ubwo yarobaga umunyezamu wa Tanzania Juma Kaseja, ariko umupira uwutera ku mwamba w’izamu.

Amavubi yari yizeye kwishyuramo igitego kimwe muri uwo mukino ubwo Daddy Birori yatsindaga igitego n’umutwe ku munota wa 87, ariko umusifuzi w’umunya Zanzibar wasifuye uwo mukino aracyanga, avuga ko Birori yari yasunitse umunyezamu Juma Kaseja.

Intsinzi y’ibitego 2-0 yahesheje Tanzania gukomeza muri ½ cy’irangiza, ikazakina ku wa kane tariki 06/12/2012 n’ikipe izarokoka hagati ya Uganda na Kenya; zo zikazakina umukino wazo wa ¼ cy’irangiza ku wa kabiri tariki 04/12/2012.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi ni: Ndoli Jean Claude, Rusheshangoga Michel , Iranzi Jean Claude, Bayisenge Emery, Nshutinamagara Isamail, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntamuhanga Tumaini, Tibingana Charles, uwimana Jean d’Amour, Mbaraga Jimmy na Birori Daddy.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu mutoza yaroze abayobozi ba ruhago hano murwanda?nigute usiga umukunnyi nka jabil,nigute usanga ikipe kumwanya 87 ubu ikaba igeze hafi 120 ,nigute utsindwa aka kageni ukaba utirukanwa,ibi akora nabatoza babanyarwanda ntibyaba nanira rwose.

ikindi cecafa nayo irimo akavuyo ,reba ikibuga urwanda na zanzibar bakiniyeho?
nigute umusifuzi wa zanzibar yasifurira tanzania tuzi ko ari igihugu kimwe?
afrca we !!!!!!!!!!nzaba ndeba.

sammy yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

ndabona kurutonde rwabakinnyi babanje mukibuga mwibagiwe NIYONZIMA HARUNA ahubwo mugashyiramo UWIMANA JEAN D’AMOUR hariyaho mwibeshye kuko we yari na capitain.

ngabo yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka