Amavubi arerekeza muri Angola kuri uyu wa gatanu

Mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2014, kuri uyu wa 21/12/2012, ikipe y’igihugu irerekeza muri Angola gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu, nayo yitegura kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika.

Amavubi amaze iminsi ibiri gusa mu myitozo kuko abakinnyi bayo benshi bari mu irushanwa ry’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatanu mu gitondo, arare ageze muri Angola, ahagomba kubera umukino ku wa gatandatu tariki 22/12/2012.

Mu bakinnyi 18 bashyizwe ahagaragara n’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ hagaragaramo abakinnyi babiri gusa bakina hanze y’u Rwanda Niyonzima Haruna ukina muri Young Africans muri Tanzania na Tibingana Charles ukinira Victoria University yo muri Uganda.

Mu gihe u Rwanda ruheruka gusezererwa na Tanzania muri ¼ cy’imikino ya CECAFA yegukanywe na Uganda, Angola yo irakataje mu kwitegura neza igikombe cya Afurika izitabira muri Mutarama muri Afurika y’Epfo.

Mu mukino wa gicuti wahuje Angola na Cameroun ku wa gatatu tariki 19/12/2012, Angola yatsinze igitego 1-0, uwo mukino ukaba warabaye nyuma y’uwo yari yanganyijemo igitego 1-1 na Gambia ku wa gatandatu tariki 15/12/2012.

Mu gikombe cya Afurika kizakinwa kuva tariki 19 Mutarama kugeza tariki 10 Gashyantare 2013, Angola iri mu itsinda rimwe na Afurika y’Epfo, Cape Vert na Maroc.

Umukino wa Angola n’u Rwanda uzabera kuri Stade du 11 Novembre i Luanda ku wa gatandatu guhera saa moya z’umugoroba, Amavubi akazagaruka i Kigali bucyeye ku cyumweru tariki 23/12/2012.

Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, avuga ko nyuma y’umukino wa Angola azakomeza gutegura ikipe ye, ndetse akaba anategura imikino ya gicuti n’amakipe y’ibihugu ataratangaza, mu rwego rwo kwitegura Mali azakina nayo muri Werurwe 2013, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Abakinnyi 18 bazajya muri Angola ni: Ndoli Jean Claude, Nzarora Marcel, Rusheshangoga Michel, Bariyanga Hamdan, Ndaka Frederic, Bayisenge Emery, Usengimana Faustin, Twagizimana Fabrice, Niyikiza Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste, Hategekimana Afrodis, Ntamuhanga Tumaini, Niyonzima Haruna, Iranzi Jean Claude, Kamanzi Papy, Ruhinda Faruk, Sina Gerome na Mubumbyi Bernabé.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka