Amavubi anganyije na Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’isi (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’isi wabereye kuri Stade Huye, Amavubi anganyije na Zimbabwe 0-0.

Wari umukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2026, ukaba n’umukino wa mbere w’umutoza Frank uheruka guhabwa Amavubi

Ku munota wa karindwi, Zimbabwe yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko rutahizamu Muskwe Admiral Dalindela wari umaze gucika ba myugariro bimunanira gutera mu izamu.

Ku munota wa 20, Byiringiro Lague nawe yabonye amahirwe yo kuba yabonera Amavubi igitego, ariko umupira yahawe yasize ba myugariro ntiyabasha kuwufunga neza cyangwa ngo atange, ari nabwo buryo bwa mbere Amavubi yari abonye yo gutsinda igitego.

Ku munota wa 21, Djihad Bizimana wari kapiteni w’Amavubi kuri uyu mukino nyuma yo gucenga neza abakinnyi bo hagati ba Zimbabwe, yohereje ishoti rikomeye ariko umupira uca hanze.

Ku munota wa 24, Zimbabwe yakoze impinduka zihuse, aho yakuyemo rutahizamu Muskwe Admiral Dalindela ukinira ikipe ya Exeter City yo mu Bwongereza, hinjira Dzvukamanja Terrence wa Supersport United yo muri Afurika y’Epfo.

Uyu rutahuzamu Terrence wagiyemo asimbuye, mu minota itanu gusa yari amaze kubona uburyo bubiri bwo gutsinda igitego, hari aho yashose mu izamu ariko Mutsinzi Ange araserebeka umupira arawugarura.

Ku munota wa 45 w’igice cya mbere, Amavubi kuri koruneri yatewe na Hakim Sakabo, Mugisha Bonheur ateye n’umutwe umupira uca ku ruhande, igice cya mbere cyongeweho umunota umwe kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira, umutoza w’Amavubi yakoze impinduka akuramo Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur, hinjiramo Gitego Arthur na Niyonzima Olivier Sefu.

Ku munota wa 47, Hakim Sahabo yacenze abakinnyi batatu ba Zimbabwe ahereza neza Nshuti Innocent ateye mu izamu ugagrurwa n’umunyezamu Donovan wa Zimbabwe.

Igice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Zimbabwe mu minota 20 ya mbere yihariye umukino inabonamo koruneri enye , gusa zitagize icyo zitanga.

Umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka akuramo umukinnyi Hakim Sahabo wanakinaga neza byatumye n’abafana bari ku kibuga bivovota, yinjizamo Muhire Kevin winjiranye na Sibomana Patrick wasimbuye Nshuti Innocent.

Ku munota wa 90 w’umukino, Niyomugabo Claude wari winjiye mu kibuga asimbuye Emmanuel Imanishimwe, yazamuaknye umupira awuhereza Muhire Kevin nawe ahise awumusubiza, Niyomugabo Claude yisanga asigaranye n’umunyezamu gusa ariko ateye umupira n’ukuguru kw’indyo uca hejuru y’izamu, aho abafana bose bari bahagurutse bizeye igitego.

Umukino waje kurangira ari 0-0, Amavubi akazasubira mu kibuga tariki 21/11 ahura na Afurika Y’Epfo, mu gihe Zimbabwe yo izakina na Nigerika kuri iki Cyumweru tariki 19/11/2023.

Abakinnyi babanje mu kibuga

U Rwanda:

Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Nshut Innocent na Byiringiro Lague

Zimbabwe:

Donovan Fungai, Takwara John Gerald, Hadebe Teenage Lingani, Lunga Divine Xolile, Mbeba Andrew Kabila, Brian Banda Jasper, Marshall Munetsi Nyasha, Marvellous Nakamba, Prince Dube Mpumeleo, Musona Walter Tinotenda, Muskwe Admiral Dalindela.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABAHUNGU BACU BAKOMEREZAHO BONGEREMO AKABARAGA BIRASHOBOKA

CYUZUZO yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka