Nyuma y’igihe kigera ku kwezi ari mu ikipe ya Rayon Sports aho ndetse byanavugwaga ko yamaze gusinyira iyi kipe, Ally Niyonzima ubu yamaze kuba umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali.
Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today aremeza ko ikipe ya AS Kigali yamaze kwishyura ikipe ya Mukura amafaranga yayisabaga kugira ngo ibashe kurekura uyu mukinnyi wari ukiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe, ndetse akaba n’urupapuro rumurekura ikipe ya Mukura yamaze kwemera kurumuha.
Ikipe ya AS Kigali ikaba itwaye Rayon Sports umukinnyi yari yaratangiye gufata nk’umukinnyi wayo, dore ko yari yanamujyanye muri Tanzania mu mukino bakinaga n’ikipe ya Simba, uyu kandi akaba yaranabanjemo muri uwo mukino.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|