Al Ahli yegukanye igikombe cya ‘Champions League’ ku nshuro ya 7

Ku nshuro ya karindwi, ikipe ya Al Ahli yo mu Misiri yegukanye igikombe gikinirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), nyuma yo gutsinda Esperance de Tunis ibitego 2-1.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri stade y’i Rades muri Tuniziya ku wa gatandatu tariki ya 17/11/2012, Al Ahli yari yanganyije na Esperance igitego 1-1 mu Misiri, yakoreye amateka muri Tuniziya ubwo yatsindiraga Esperance imbere y’abafana bayo ibitego 2-1.

Muhamed Naggy ‘Geddo’ wa Al hli ni we wafunguye amazamu ku munota wa 43, hanyuma Walid Soliman ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 62.

Nubwo ariko Umunya-Cameroun Yannick N’djeng yaje kwishyuramo igitego kimwe ku munota wa 86, ntabwo byabujije Al Ahli gutahana intsinzi y’ibitego 2-1 maze igiteranyo cy’ibitego byavuye mu mikino yombi kiba ibitego 3-2, maze Al Ahli ihabwa igikombe.

Al Ahli yarushije cyane Esperance mu gice cya kabiri, yashoboraga kubona ibitego byinshi iyo Mohamed Aboutrika atsinda penaliti ikipe ye yabonye ariko umunyezamu Moez Ben Cherifia ayikuramo.

Igikombe Al Ahli yegukanye cyaherukaga gutwarwa na Esperance ariko uyu mwaka ntabwo amahirwe yayisekeye. Kwegukana igikombe byahesheje Al Ahli Miliyoni 1,5 z’amadolari, naho Esperance yabaye iya kabiri ihabwa Miliyoni imwe y’amadolari.

Ni ku nshuro ya karindwi Al Ahli yegukana iki gikombe, akaba ari nta yindi kipe yari yesa uwo muhigo. Al Ahli yatwaye icyo gikombe mu 1982, 1987, 2001, 2005, 2006, 2008 na 2012.

Ikipe iyikurikira mu bikombe bya ‘Champions League’ ni Zamalek nayo yo mu Misiri ifite ibikombe bitanu, hagakurikiraho TP Mazembe yo muri Congo ifite ibikombe bitatu.

Al Ahli ni yo kipe izahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi gihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane akomokamo (FIFA Club World Cup) kizabera mu buyapani mu kwezi gutaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka