#AFCON2023 : Umukino uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria wazamuye ibibazo by’umutekano

Abayobozi bo muri Nigeria bahamagariye abaturage babo baba muri Afurika y’Epfo kwitwararika cyane kubera ibyo bise ibikangisho bitari mu buryo bweruye, mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024 hari umukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria.

Umukino uhuza Nigeria na Afurika y'Epfo wavugishije benshi amagambo
Umukino uhuza Nigeria na Afurika y’Epfo wavugishije benshi amagambo

ABC News, yatangaje ko ibyo bihugu byombi bisanzwe bigirana ikintu cy’ubukeba guhera mu myaka yashize, ariko ubu noneho bikaba byaje mu rwego rw’umupira w’amagaru kuko ibyo bihugu byiteguye guhurira mu mukino wa 1/2 mu gikombe cya Afurika, muri Côte d’Ivoire.

Ibiro by’uhagarariye Nigeria muri Afurika y’Epfo (The Nigerian High Commission in South Africa), byatangaje ko hari Abanyafurika batangiye kwandika ibintu byinshi kuri interineti, ibyinshi muri byo bikaba bifatwa nk’ibikangisho byo mu buryo buteruye.

Abahagarariye Nigeria muri Afurika y’Epfo kandi basabye abaturage ba Nigeria kwitwararika mu gihe baramuka biyemeje kureba umupira, ... kandi bakifata bakirinda kugaragaza ibyishimo mu gihe ikipe ya Nigeria (Super Eagles) yaramuka itsinze uwo mukino.

Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane rwatangaje ko Afurika y’Epfo itemeranya n’ibyo byasohowe mu itangazo.

Urwo rwego rwavuze kandi ko bibabaje, kubera ko birateza umuhangayiko no kutarebana neza hagati y’abaturage ba Afurika y’Epfo n’aba Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuridukunda amakuru mudahwemakutugezaho turayishimira kandanibyingenzi kuritwe nabanyarwanda

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka